Umubare w’abanywi b’itabi mu Rwanda ukomeje kwiyongera
Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bugaragaza ko umubare w’abanywi b’itabi mu Rwanda ukomeje kwiyongera kuko ubu urabarirwa mu bihumbi 800.
Kuba ububi bw’itabi bugera no ku muntu utarinywa, kuko umwotsi w’uturutse ku muntu uri kurinywa ugira ingaruka zingana neza n’izugira ku muntu utarinyweye, bihangayikishije MINISANTE; nk’uko bitangazwa na Francois Habiyaremye ushinzwe imikoreshereze y’itabi muri MINISANTE.
Agira ati: “Mu isoko, mu tubare tumwe na tumwe abantu banywa itabi uko biboneye bakirengagiza itegeko rigenga imikoreshereje y’itabi mu Rwanda kandi ari uburenganzira bwa buri Munyarwanda kuba ahantu atagomba guhura n’imyotsi y’itabi dore ko itabi riteza indwara nyinshi ku buzima bwa bantu.”
Ibi Habiyambere yabitangarije mu nama mpuzamahanga yateraniye i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 16/10/2013, ihuje ibihugu bya Afurika mu rwego rwo kurebera hamwe ububi n’imikoreshereze by’itabi muri ibi bihugu bigize uyu mugabane.
Indwara ziterwa n’itabi akenshi zibarwa mu ndwara zitandura kuko usangamo kanseri z’ubwoko bwinshi, indwara z’umutima n’abagabo bashobora guhura n’ikibazo cy’uburemba kubera ko umwotsi w’itabi ribamo uburozi bwangiza imyanya y’imyororokere ku mugabo, nk’uko Habiyambere yakomeje abitangaza.
Umugore utwite abujijwe bidasubirwaho kwegera n’aho bari kurinywera kuko bishobora kugira ingaruka ku mwana byamuviramo n’urupfu. Mu Rwanda hari itegeko rishinzwe kurinda abatanywa itabi rikanarinda abana batarageza ku myaka 18, batemewe kunywa itabi muri iyo myaka yaba mu rugo cyangwa ku ishuri.
Iri tegeko riteganya uburyo bwo guhinga itabi mu Rwanda kuko nta muntu wemewe guhinga itabi atabihawe uburenganzi ya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda. Inganda nazo nazo zigomba kureba iryo tegeko uko rikora bakubahiriza ibigize ibirigize.
Uko itegeko ribigenga nta muntu wemewe kunywera itabi mu ruhame, mu tubare cyangwa ku cyapa abagenzi bategera imodoka, cyangwa ahandi hantu hose hahurira ahantu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
itabi niribi kubarinwa kukojye narimpfite bosi warinywaga yaribura akandaza ijoro ngo nijye kurishaka mugicuku bikansumbuha bituma dutandukana dupfuye itabi abarinywa bibangamira bajyenzi babo