Uburayi buri imbere mu kugira abaturage barya neza ku isi

Nkuko bigaragazwa raporo yakozwe n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri za Leta, ibihugu 12 bya mbere bigaragaza ko bifite ababituye bafata indyo yuzuye kandi ihagije biherereye ku mu gabane w’Uburayi.

Igihugu kiza ku mwanya wa mbere ni Ubuhorandi (Hollande), aho abagituye badafite ikibazo cy’imirire na mba.
Ubuhorandi bukurikirwa n’Ubufaransa, Ubusuwisi, Autriche, Ububirigi, Danemark, Suede, Australie, Irlande, Italie, Luxembourg na Portugal. Muri ibi bihugu niho ushobora gusanga indwara nkeya cyane zituruka ku mirire mibi.
Muri rusange, ibihugu byo mu burayi bw’Iburengerazuba nibyo bigaragara cyane kurutonde rw’ibihugu 125 byakorewe mo ubushakashatsi.
Muri ibyo bihugu ngo ababituye babona amafunguro yuzuye cyangwa afite intungamubiri zikenewe, kandi ku buryo bworoshye ndetse budahenze, hamwe n’ibindi birebana n’imirire ndetse n’indwara ziyiturukaho.
Mu gihugu cy’Ubuhorandi ngo niho ushobora gusanga igiciro cy’ibiribwa kiri hasi kurusha ahandi, ndetse n’indwara ziterwa n’imirire ngo ziri hasi cyane.
Gusa igikomeje kuba urujijo ni uko ibihugu by’Iburayi bikomeje kuza mu myanya ya mbere mu kugira indwara z’umubyibuho nyinshi, aho nko muri ibyo bihugu 12, ikigereranyo cy’iyo ndwara kiri kuri 30%, imibare bavuga ko ikabije.

Ku rutonde rw’ibihugu 125, ibihugu bya Afurika nibyo bigaragara ko bikiri inyuma mu mirire. Cadi (Tchad) nicyo gihugu cya mbere ku isi aho abagituye barya nabi. Ibiribwa byaho kandi ngo birahenze cyane kandi bidafite intungamubiri zihagije ndetse n’ababifata bakabifata mu buryo butanoze nk’isuku nke n’ibindi.

Nyuma y’iki gihugu haza Etiyopiya na Angola. Imirire mibi ngo ikomeje kwibasira isi aho abantu benshi badafite ibyo kurya bihagije, ndetse n’umubyibuho ukabije wugarije abayituye, aho abasaga miliyari imwe bafite iyi ndwara.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibintu bya banyaburayi ndetse abazungu bose nukwira
rira kubera itangazamakuru ryabo niryo ryamamaza ko
ari abambere muribyose.Nuko abandi bagafatiraho ngo
nukuri.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

Nayomba na Deco. Abanyafrika tufite ikibazo cyo kunva ibivugwa na bantu!! Mbaye mu burayi imyaka 12 ariko nubwo mwunva ngo ntibahinga ntababarusha kurys ibyokurya biri fraich!! Imboga ziva mu asiya, afrika,...Bivuze ngo ibyo mwunva ngo ibyo kurya bitinda mu ma frigo nti kinyoma kuko haba handitseho umutsi ntarengwa. Nkubu ibitoki biva Uganda babiga 2 weeks kandi namwe muzi ko kwangirika kwi bitoki ari ugushya ariko usanga mu ma soko babisohora bakabita ngo byarengeje igihe!!Ntabwo abanyafrika barya ibyo bahinga kubera ubukene. Urundi rugero nuko inaha umuntu arya amagrama yi mbuto ku munsi none se murashaka kubwira abanyafrika ni bangaha bibuka kurya imbuto? Naba bizi ubushobozi burabakundira?? Inaha irwara zibayo ni Cancer, Diabet ariko ntiva ku mpanvu yo kubura intungamubiri. Naho umushakashatsi yavuze kurwara ziva ku mirire mibi!!!Nanjye ndabyemera ko uburayi barya neza rwose pe"!!!

nsweing yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

Uzakore ubushakashatsi neza,ku munyaburayi uzi neza Afrika azakubwira ko aribo bafite ibiryo bya mbere kandi biri fléche

nayomba yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

Ndashaka gusubiza uyu muntu wanditse iyi nkuru sinzi niba uzi uBurayi,barya neza kuko barya ibintu bimaze imyaka mu mafiringo,nonese niba barya neza kuki aribo bafite umubare munini wa abarwayi ba cancer naza diabéte.
Vuga ko bakize kubukungu ariko nugirengo,umunyarwanda wariye imboga nziza ziri fléche,umuzungu akarya izimaze umwaka muri frigo naba amurishije kurya neza,baturusha ubukungu ariko ntabwo barya neza,urundi rugera umuzungu wariye inkoko yakuze bayiteye urushinge nuwariye inkoko yiyorereye ubwo se uriye neza ninde?ariko nimukadusuzuguze abazungu.Uwaduha ubukungu nkubwa waba ureba ko hari umunyarwanda wongera kurwara nigicurane.

Deco yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka