Ubuholandi bwashimye ibyo Wash yagejeje ku baturage mu Rwanda

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi n’isuku n’isukura muri Minisitere y’ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’Ubiholandi, Mr. Dick van Ginhoven, ari mu Rwanda aho asura ibikorwa by’umushinga wa Wash wegereza amazi abaturage mu turere tw’amakoro n’uruhare wagize mu mibereho y’abaturage.

Dick van Ginhoven agera mu karere ka Rubavu taliki ya 6/2/2014 yagaragarijwe uburyo amazi abaturage bagejejweho na Wash yabafashije kugira impinduka kuko aka karere uretse kugira ikiyaka cya Kivu ngo nta masoko y’amazi akarangwamo kuburyo abaturage bari barabuze amazi meza yo gukoresha.

Dick van Ginhoven avugana n’itangazamakuru avuga ko yashimishijwe no kubona ibikorwa Ubuholandi buteramo inkunga byaragize impinduka nziza ku baturage, akavuga ko uyu mushinga wa Wash ukorera mu bihugu bya Malawi, Zambia, Mozambique n’u Rwanda ngo uzafasha abaturage kubona amazi meza no kugera ku isuku n’isukura bikagira ubuzima bwiza.

Dick van Ginhoven aganiriza abana bari kuvoma abazi yubatswe na Wash i Rugerero.
Dick van Ginhoven aganiriza abana bari kuvoma abazi yubatswe na Wash i Rugerero.

Mu karere ka Rubavu, Dick van Ginhoven yaganiriye n’abaturage bamutangariza ko amazi Wash yabagejejeho yafashije abaturage bagera ku bihumbi 70 hiyongeraho abo mu gihugu cya Congo baza kuvoma mu Rwanda.

Umushinga wa Wash wagiye wubaka ibigega binini bishobora kubika amazi mu bice bitandukanye, kandi ahantu hashobora gushyirwa ibikorwa remezo nk’amashuri n’amavuriro no kuhatuza abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Buntu Ezechiel Nsengiyumva, ashima igihugu cy’Ubuholandi cyateye inkunga umushinga wa Wash washoboye kubaka ibigega by’amazi kuko byagize akamaro kandi hafashwe ingamba zo kubicunga no gusana ibyakangirika.

Dick van Ginhoven asobanurirwa akamaro ibigega byubatswe na wash byagiriye abaturage mu karere ka Rubavu.
Dick van Ginhoven asobanurirwa akamaro ibigega byubatswe na wash byagiriye abaturage mu karere ka Rubavu.

Buntu avuga ko ibikorwa by’amazi byubatswe na Wash bicungwa neza kandi buri muturage uvomye amazi agira amafaranga macye atanga kugira ngo ibi bikorwa byangiritse bishobore gusanurwa bidatinze.

Mu murenge wa Rugerero, injerekani ya litiro 20 igurwa amafaranga 20 kandi byatumye batakivoma amazi y’umugezi wa Sebeya no kunywa amazi y’imvura; nk’uko bisobanurwa n’umuturage witwa Dusabimana Solange.

Ati “ntitugikoresha amazi ya Sebeya cyangwa ay’imvura ariko batugiriye neza badushyirira injerekani ku mafaranga icumi kuko abayabuze bagikoresha amazi mabi.”

Dick van Ginhoven areba ikigega cyubatswe na Wash gifite metero cube 150 mu murenge wa Rubavu.
Dick van Ginhoven areba ikigega cyubatswe na Wash gifite metero cube 150 mu murenge wa Rubavu.

Dick van Ginhoven asura akarere ka Rubavu yari kumwe n’abahagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF naryo ryagize uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage bo mu karere ka Rubavu, bagashima ko kwegereza amazi abaturage bituma isuku yiyongera, abana bagashobora gukurikira amashuri aho kujya gushaka amazi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mu Rwanda tuzi icyo gukora, gukoresha neza ibyo duhawe niyo ntego , gukoresha neza ibyo dushanganywe byo ni akarusho , kudasesagura wo ni wo muco , ibi bikaba aribyo nkingi y’iterambere

mabondo yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

iib byose bituruka kubuhahirane n’ubushuti buba buri hagati y’amahanga n’igihugu cyacu, ndacyekako iyo aba baterankunga basanze ibikorwa bbashyize mugihugu bifashwe neza batugirira icyiza, kndi bakumva bifuje gukomezanya n’u rwanda ibi nibyo kwishima burya umuntu ashaka kugufasha kuko abona ufite ubushake bwo kujya imbere no gukora cyane

majyambere yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka