Ubucuti n’undi mugabo cyangwa umugore warashatse ngo burashoboka ariko ni ubyo kwitondera

Umuntu aravuka, agakura akageza igihe yumva adakwiye kuba wenyine akeneye undi bafatanya ubuzima bityo agafata icyemezo cyo kushaka uwo bambikana impeta z’urudashira umwe akaba umugore undi akaba umugabo.

Ikizwi ni uko iyo ugeze kuri iyi ntera, hari byinshi bihinduka yaba mu mitekerereze, imikorere n’imyatwarire ku mpande zombi mu rwego rwo kubungabunga ubusugire bw’urugo rwabo kugira ngo hatagira igihungabanya umubano wabo.

Ibi bituma hibazwa niba nyuma yo kugira umugore cyangwa umugabo biba birangiye kugirana ubucuti n’undi mugabo cyangwa umugore.

Abantu batandukanye baganiriye n’umunyamakuru wa Kigali Today bavuga ko ubucuti n’undi mugabo cyangwa umugore bushoboka ariko akaba inshuti y’umuryango aho kuba inshuti y’umwe muri mwe.

Umugore utarashatse ko amazina ye atangazwa agira ati: “ubu bucuti burashoboka kandi nta kibazo buteye, butera ikibazo iyo umugabo cyangwa umugore atazi iyo nshuti, ni byiza ko amwenywa n’uwo mwashakanye bityo akaba inshuti y’umuryango.”

Kanuma yunzemo agira ati: “Burya ubucuti bwose bugira inkomoko kandi ubucuti n’umuntu washatse bugomba kugira umurongo ntarengwa kugira ngo budasenya. Buri umwe mu bashakanye agomba kumenya incuti za mugenzi we n’icyo ubucuti bwabo bugamije.

Nta ncuti yo mu ibanga kuko mwene iyo iba ifite ibindi byihishe inyuma. Ikindi n’uko ubundi incuti magara yakabaye iy’umuryango aho kugira ubucuti buhanitse n’umwe mu bashakanye gusa. Iyo bitari gutyo ubu bucuti buba atari bwiza”.

“Njye ndumva nta kibazo gihari iyo nta bintu byo gusenya ingo byihishe inyuma,” uko ni uko uwiyita Pi Paul abibona.

Ku bwa Vuguziga, asanga ubu bucuti busanzwe kandi ari bwiza kuko umugabo we atakiriho hari byinshi yamufasha, aho yagize ati: “Umugore kugira inshuti magara ni ibisanzwe, Leonard isaha n’isaha umugabo aba yapfa none se umugore yasigara wenyine akasa inkwi, akavoma n’ibindi bikomeye.”

Nubwo ubwo bucuti bushoboka, ngo ni byiza kugira amakenga kuko bushobora kubatura mu ngeso zo gusambana mugasenya ingo. Ihirwe ati: “Birakwiye, kandi biranashoboka gusa nuko abantu b’iki gihe twahindutse , ntabwo ari nka kera ushobora kugira ishuti magara ugashiduka n’ibindi mwabirangije”.

Kuri iki, Habiyambere Edmond yunzemo agira ati: “Biragoye ariko birashoboka, mugomba kwirinda ibishuko nubwo bitoroshye.”

Ariko ku rundi ruhande hari abantu batemera ubwo bucuti, ngo iyo umuntu yashatse agomba kugira inshuti ye gusa uwo bashakanye, ubucuti n’undi mugore cyangwa umugabo byagira ingaruka ku rugo zirimo no gusenyuka.

Icyitegetse yagize ati: “Nta bucuti magara bundi bukwiye kubaho, uwubatse urugo niyumva ashaka kugira indi nshuti ku ruhande aba arushenye kabaye, ehhh, ibi birakomeye cyane.”

Kuri ibi, umugabo wubatse witwa Hakuzimana avuga ko ubu bucuti bufite ingaruka ku rugo kuko umwe ashobora kutita kuri mugenzi we nka mbere.

Mu magambo ye ati: “mpereye ku mvugo nyarwanda ivuga ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge, byumvikana neza ko igihe umwe mu bashakanye agira igihe cyo kubonana [wenyine kandi kenshi] n’undi muntu badahuje igitsina byanze bikunze bazaba inshuti. Ibi rero ntibisanzwe mu mubano w’abashakanye kuko bituma habaho kutita kuri mugenzi wawe [kuko ntawe ucyeza abami babiri, yakwanga umwe agakunda undi Mat.6:24].

Yakomeje agira ati: “ubucuti bwose butari ubw’abashakanye ni ikimungu ku mubano w’abashakanye bityo bukaba budakwiye rwose!!!”

Iyo usesenguye ibivugwa n’impande zombi usanga bose bakomoza ko ubwo bucuti bwabashobora mu mibonano mpuzabitsina ikaba intandaro yo gusenyuka kw’ingo zabo. Ibi byanteye kwibaza niba ubucuti bw’abantu b’ibitsina bitandukanye bushingiye ku gukora imibonano mpuzabitsina?

Bibaye ari byo byaba bibabaje, ariko ikigaragara muri byo ni uko n’abantu bakuze hari urwego batarageraho ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu gihe bemeza ko ubucuti n’umugore w’abandi cyangwa undi mugabo bushingiye kuryamana kandi umuntu akenera mu buzima bwe kubana n’abantu batandukanye ariko buzuzanya bakaba bagirana inama cyangwa hari icyo bafashanya mu buzima si ngombwa gusa uwo mwashakanye.

Iyi myumvire n’imyitwarire kenshi na kenshi ifitanye isano n’umuco ugira ubwiru ubuzima bw’imyororereke, abantu ntibabe barabitojwe ngo bumve ko undi mugabo utari wawe mwafashanya mu buzima mu buryo bunyuranye ariko ntimugeze ku rwego rwo kuryamana, bikaba gutyo no ku mugore w’undi mugabo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Hazagire uwibeshya arebe ngo baramushahura. Ibyo iki gihe simbona bitagikinishwa se.

Lea Maribori yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

Ahaaa, abagabo n’abagore b’iki gihe ntiboroshye mwitondere gucudika kuko abanyarwanda ni abana bato mu bijyanye n’umubano w’ibitsina bitandukanye.

kuki yanditse ku itariki ya: 29-12-2013  →  Musubize

Ababyiyumvamo sinemeranya,nabo ibeshye uvuganenundi,mugore.cg,umukobwa,urebe induru,umugore akurazaho,wenda.kubagabo,birashoboka kubagore,aha!!?? cyeretse,marayika

cele yanditse ku itariki ya: 28-12-2013  →  Musubize

Abobantu mubambwirire bazazembigishe ukobakoresha agakingirizo kukojyendimetre ariko ikibazonukojyekatankwira

gakuba inkubitoyibihembe yanditse ku itariki ya: 27-12-2013  →  Musubize

Rwose nshimye umunyamakuru wanditse iyi nkuru, irigisha. Abanyarwanda yaba abize n’abatarize babona umuntu avugana n’umugabo w’abandi cyangwa umugore bakuzuza ko ari inshoreke ye. Umugabo n’umugore ntibahuzwa n’imibonano mpuzabitsina mureke tukure mu myumvire no mu mitekerereze.

baba yanditse ku itariki ya: 27-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka