Rwimiyaga: “Sukari guru” iracyanyobwa mu byaro

N’ubwo bamwe mu baturage b’umurenge wa Rwimiyaga batavuga rumwe ku ikoreshwa rya sukari guru bamwe bemeza ko ari isukari nk’izindi abandi bakavuga ko itera inzoka zo mu nda, ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare busaba abaturage kujya bakoresha ibintu bizeye ubuziranenge bwabyo kuko bitabaye ibyo bishobora kubagiraho ingaruka z’ubuzima.

Sukari guru iba imeze nk’utubuye duto tw’umweru tuba dufunze mu dushashi duto, ugereranije kamwe kaba karimo ututarenga 15. Mu kugura ntibapima ku muzani ahubwo bakata agasashi bitewe n’umubare w’utwo wifuza bijyanye n’amafaranga ufite.

Karisa Jacob utuye mu mudugudu wa Gatebe akagali ka Karushuga avuga ko amaze imyaka myinshi anywa iyi sukari ahanini kubera ko ihendutse kandi nta ngaruka iramugiraho.

Mu cyaro hari abagikoresha Sukari Guru kuko ihenduka kandi igatubuka.
Mu cyaro hari abagikoresha Sukari Guru kuko ihenduka kandi igatubuka.

N’ubwo Karisa avuga ko nta bubi bw’iyi sukari guru arabona, hari bamwe mu bayikoresheje bemeza ko igira ingaruka. Umwe mu babyeyi bo mu mudugudu wa Gakagati ya 1 akagali ka Cyamunyana wifuje ko amazina atatangazwa, avuga ko yahoze akoresha iyi sukari guru ariko ngo ubu yayicitseho kuko yamuteraga inzoka zo mu nda n’ikirungurira.

Kuba iyi sukari guru yagira ingaruka ku buzima bw’uyinyoye kandi byemezwa na Doctor Ruhirwa Rudoviko, umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, uvuga ko atungurwa no kumva hari abaturage bagikoresha ibintu batazi ubuziranenge bwabyo.

Uyu muganga yemeza ko bagiye kwifashisha abajyanama b’ubuzima n’ubuyobozi bwite bwa Leta kugira ngo bigishe abaturage ingaruka za sukari guru bityo bayicikeho
.
“Turiya tumwe bashyiramo ibindi bintu iyo badukora. Urumva ko haba harimo umwanda kandi ugira ingaruka ku buzima. Sinari nzi ko hari abakidukoresha gusa birababaje. Turaza kwifashisha abajyanama b’ubuzima, tunungurane ibitekerezo n’ubuyobozi turi tumwe ducike rwose kuko ni tubi rwose,” Dr Ruhirwa.

Iyi sukari guru ahanini ngo ituruka mu gihugu cya Uganda, bamwe mu bayizi bakavuga ko ikoreshwa mu gukora inzoga ya Kanyanga. Agasashi kamwe kayo kagura amafaranga y’u Rwanda hagati ya 10 na 20, utubuye tubiri twayo ngo tukaba dushobora gukoza igikombe cy’igikoma.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese muri ibyo bihugu byibituranyi bo ko batayica nuko badakunda abaturage babo? Cyangwa ubiziranenge buba mu Rwanda gusa

Gerard yanditse ku itariki ya: 27-10-2023  →  Musubize

kuvuga ko sugari guru itera munda ntibihagije ahubwo batubwire ibyo ikozemo n’ingaruka zabyo ndetse nibiba ngombwa bafunge inganda ziyikora niba byakunda ariko bige n’uburyo isukali iva iwacu yagabanywa ibiciro .murakoze

sempabwa yanditse ku itariki ya: 3-03-2022  →  Musubize

Mugerageze mutubwirire ababishinzwe badukurikiranire amakuru yiyo sukari guru kuko indi yo ntamuturage wapfa kuyigondera kugezubu 1kg ni 1500frw,ubwose nayo iva muri ukraine cyangewa muburusiya?mutubarize Docteur cyangwa ikigo cy’ubuziranenge batumare impungenge ariko banatubwire bicukumbuye ububi bwa sukari guru kuko abaturiye umupaka niyo binywera.murakoze

sempabwa yanditse ku itariki ya: 3-03-2022  →  Musubize

niba ari utyo bimeze turayireka najye ntabyo nari nayikoreshaga cyane pe

jado yanditse ku itariki ya: 5-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka