Rusizi: Ibihumbi 72 babonye amazi meza barashimira leta y’u Rwanda ko ibaruhuye ibirohwa n’indwara

Abaturage bo mu mirenge ya Gashonga, Nzahaha na Rwimbogo mu karere ka Rusizi barishimira ko bagejejweho amazi meza bakaba batazongera kuvoma ibishanga n’imigezi bavomagamo amazi y’ibirohwa ndetse kenshi bakahandurira indwara zikomoka ku mwanda no gukoresha amazi mabi.

Abo Banyarusizi babitangarije Kigali Today kuwa kane tariki ya 23/01/2014 ubwo hatahwaga ku mugaragaro umuyoboro w’amazi meza ureshya na kilometer 74 ugeza amazi meza ku barurage basaga ibihumbi 72 mu mirenge ya Gashonga, Nzahaha na Rwimbogo.

Abaturage bishimiye ko babonye amazi meza azabarinda indwara n'imvune yo kujya kuvoma ibirohwa kandi kure
Abaturage bishimiye ko babonye amazi meza azabarinda indwara n’imvune yo kujya kuvoma ibirohwa kandi kure

Uyu muyoboro w’amazi wiswe Kibonabose-Gashonga, wari umaze umwaka ukoreshwa mu buryo bw’igerageza ngo barebe ko amazi agera muri iyo mirenge neza, aho basanze ari nta makemwa, ukaba waramurikiwe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’abo baturage bose bazagerwaho n’ayo mazi.

Mukarwema Agnes umuhuzabikorwa w’umushinga PEAMR ukorera mu kigo EWSA gishinzwe amazi, isuku n’isukura yavuze ko uyu muyoboro ufite Km 74 wubatswe na leta y’URwanda ibinyujije muri EWSA, ukaba waratwaye akayabo ka miliyari imwe na miriyoni 178 z’Amafaranga y’URwanda.

E.G.C yashyikirije EWSA uyuyoboro w'amazi muburyo bwa burundu
E.G.C yashyikirije EWSA uyuyoboro w’amazi muburyo bwa burundu

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwasinyanye amasezerano na EWSA ngo izafashe mu gucunga ayo mazi kuko aricyo kigo gifite ubumenyi n’ubuzobere mu bikorwa byo gucunga, gusana no gusakaza amazi.
Hari hashize umwaka uyu muyoboro ucungwa na Company y’ubwubatsi yitwa E.G.C, ari nayo yawubatse ikaba yawushyikirije abaturage n’ubuyobozi ngo batangire bawukoreshe hamaze gusuzumwa ko wuzuye neza.

Abaturage bakoresha amazi meza y’uyu muyoboro barashimira Leta y’u Rwanda ko yabazirikanye ikabakura ahabi, bakaba bemeza ko batazahwema kuyishigikira mu bikorwa idasiba kubagezaho by’iterambere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibikorwa remezo mu Rwanda byageze hafi mu mirenge hafi ya yose ku buryo abaturage usanga banezerewe n’ ibyo bagejejeweho

boka yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka