Rusizi: Bahuguwe ku isuku ariko ngo itandukanye n’iyo bari bazi

Abashinzwe imibereho myiza mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi barahabwa ubumenyi mu byerekeranye n’isuku kuko hari abibasirwa n’indwara zikomoka ku isuku nkeya.

Aba baturage bahagarariye abandi barimo Mukaneza uvuga ko nubwo bahagarariye bagenzi babo ngo nabo ubwabo basanze batari basobanukiwe n’isuku nyuma yo kugaragarizwa ibiranga isuku nyayo.

Aba baturage babwiwe ko bagomba gukaraba igihe cyose barangije umurimo runaka, kugira imisarani mu ngo zose, gukaraba hakoreshejwe kandagira ukarabe, kutituma ku gasozi, gupfundikira ibiribwa n’ibindi kuko ngo indwara zikomoka ku myanda zikunze kwibasira abaturage ngo biva ku isuku nkeya baba bafite.

Abahuguwe ku isuku bagaragaza ko ibyo bize ku isuku babifashe.
Abahuguwe ku isuku bagaragaza ko ibyo bize ku isuku babifashe.

Abashinzwe imibereho myiza mu mirenge bavuga ko kuzigisha abaturage ibyo baboneye muri aya mahugurwa bitazoroha kuko ngo basanga isuku bigishijwe ntaho ihuriye n’iyo bari basanzwe bazi, icyakora ngo bazagerageza kwigisha abaturage gahoro gahoro kugeza aho bazamenya akamaro k’isuku.

Nyuma yo guhugurwa kw’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu midugudu aba bayobozi ngo baziremamo amatsinda muri buri mudugudu bigishwa gahunda y’isuku.

Ibitabo by'ipfashanyigisho ngo bizabunganira mu kugira isuku.
Ibitabo by’ipfashanyigisho ngo bizabunganira mu kugira isuku.

Hakizimana Jean Paul ni umwe mu bahugura aba baturage bahagarariye abandi avuga ko aya masomo bari kubaha azagira umusaruro ukomeye muri sosiyete nyarwanda bityo bikagira ingaruka nziza mu kwirinda indwara zikomoka ku mwanda.

Muri rusange abahuguwe uko ari 50 baremeza ko ibyo bahuguwe ku isuku babifashe ahasigaye bakaba bagiye kubisangiza bagenzi babo hirya no hino mu midugudu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka