Rukomo: Abacururiza bafungiwe imiryango kubera kutagira isuku ihagije

Muri santere ya Rukomo yo mu karere ka Gicumbi abacuruzi bafungiwe imiryango kubera kutagira ubwiherero rusange bw’abaguzi (client) nyuma yo gusanga n’ubwiherero buhari budafite isuku ihagije.

Ushinzwe ubuzima mu karere ka Gicumbi, Kayumba Emmanuel, avuga ko bafashe icyemezo cyo gukinga aho abo bacuruzi bakorera bashingiye ku bintu byinshi bitandukanye birimo kutagira icyangombwa gitangwa n’ivuriro cyigaragaza ko umuntu atarwaye indwara yakwanduza abantu aha serivise, kutagira ibikoresho bihagije, ndetse no kugira ubwiherero budafite isuku.

Muri santere hakunda kuza abantu bari ku rugendo kuhafatira ifunguro.
Muri santere hakunda kuza abantu bari ku rugendo kuhafatira ifunguro.

Avuga ko babikoze nk’itsinda rishinzwe kugenzura isuku mu karere ndetse ko muri uko kugenzura isuku abacuruzi 9 basize babafungiye imiryango 6 muri bo bacibwa amande y’ibyo batujuje.

Abacuruzi bacururiza muri iyi santere batunga agatoki ubuyobozi bw’akarere ko ntacyo bubafasha ngo hanozwe isuku ijyanye n’ubwiherero rusange kuko imyaka ibaye myinshi iyi santere itagira ubwihereo kandi ubuyobozi bw’akarere bubizi.

Ubwiherero bukoreshwa n'abakiriya baza gufata ifunguro muri santere ya Rukomo.
Ubwiherero bukoreshwa n’abakiriya baza gufata ifunguro muri santere ya Rukomo.

Gashugi Etienne ukorera muri iyi santere ya Rukomo umwe mu bafungiwe imiryango kubera ikibazo cy’ubwiherero bwe butameze neza avuga ko ubuyobozi bwari bukwiye gushakisha uburyo bwakubaka ubwiherero rusange kuko usanga umwanda ahanini uterwa n’uko ako gasantere kagira abakiriya benshi bakagana ariko ugasanga abo baguzi babo ntibabona aho biherera igihe babikeneye.

Undi mucuruzi utarashatse ko izina rye ritangazwa avuga ko iki kibazo ubuyobozi bw’akarere bukizi kuva kera ariko ntacyo babikoraho, asanga bwari bukwiye gufata ingamba zihamye ubwo bwiherero bukaboneka vuba kuko usanga biteza ikibazo kinini.

Ati “nawe reba ukuntu badufungira imiryango ngo dufite umwanda, ngo ubwiherero bwacu ngo ntabwo kandi ari inshingano zabo mu kubaka ubwiherero rusange ahantu nkaha.”

Kubera kutagira ubwiherero usanga bihagarika inyuma y'amazu.
Kubera kutagira ubwiherero usanga bihagarika inyuma y’amazu.

Gusa n’ubwo hajemo kwitana bamwana hagati y’abacururiza muri iyi santere n’ubuyobozi bw’akarere, Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere Kayumba Emmanuel atangaza ko akarere ka Gicumbi kamaze imyaka itatu karwana no kubaka ubwiherero rusange bikananirana.

Ubu ariko ngo hari umucuruzi witwa Kamegeri wemeye kwigomwa ikibanza cye agiha akarere kugirango icyo kibazo kizakemuke.

Ubuyobozi nabwo ngo ubu buri gushakisha uburyo bwatangira bukahubaka kugirango iki kibazo gikemuke dore ko ngo abahafatira ifunguro bari ku rugendo bashobora kuhandurira indwara zituruka ku mwanda.

Ntibagira naho bamena imyanda.
Ntibagira naho bamena imyanda.

N’ubwo iyi santere yugarijwe n’ikibazo cyo kutagira ubwiherero rusange ubu bafite n’ikindi kibazo cyo kubura ikimoteri cyo gushyiramo imyanda ku buryo usanga inyuma y’amazu ariho bayimena.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka