Rubavu: Bahagurukiye abateye inda abangavu 373

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwiyemeje kongera imbaraga mu gukurikirana abateye inda abana b’abakobwa 373 kuva muri 2016 kugera muri 2018.

Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n'abakobwa bireba buri wese
Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abakobwa bireba buri wese

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, avuga ko babanje guhura n’abashinzwe irangamimerere mu mirenge kugira ngo bashake amakuru ku bana bivugwa ko batewe inda hanyuma bashakishe n’ababateye inda ubundi bakurikiranwe mu butabera.

Uwampayizina yagize ati “Turifuza kubona amakuru y’impamo kuri aba bana b’abakobwa batewe inda, ubundi ababigizemo uruhare bashyikirizwe ubutabera.”

Etienne Nzakizwanimana ukuriye urwego rushinzwe gutanga inama n’ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu Karere ka Rubavu, avuga ko barimo gushaka kumenya niba koko abana 373 bavugwa n’akarere baratewe inda ari abana batarageza ku myaka y’ubukure.

Ati “Turimo kwifashisha irangamimerere kugira ngo byemezwe ko bari abana kuko bitemejwe nta mahirwe ahari yo guhana abakora icyaha cyo gutera inda no gusambanya abana batarageza ku myaka y’ubukure.”

Akarere ka Rubavu kavuga ko katakererewe mu gukurikirana iki kibazo gihangayikishije umuryango mugari nyarwanda cyo gutera inda abana.

Etienne Nzakizwanimana avuga ko ibyemezo by’irangamimerere bifasha ubushinjacyaha gusabira ubutabera uwasambanyijwe kuko harimo no kureba umwirondoro w’ukuri.

Ati “Twagiye duhura n’ibibazo by’abana bahindura amazina ugasanga ayo bahamagarwa atari yo yanditse mu irangamimerere, bigatuma urubanza rutsindwa. Amakuru y’irangamimerere afasha ubushinjacyaha gusabira uwasambanyijwe ubutabera.”

Etienne Nzakizwanimana avuga ko kuba hari ababyaye muri 2016 bitazabuza ubutabera gukora akazi kabwo kuko ubu mu Rwanda bapima ADN igafasha kumenya uwateye inda.

Avuga ko ubushinjacyaha bukunze no guhura n’ibibazo by’abatera inda abana b’abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure ariko abana bakaza gusaba ko ababateye inda bafungurwa bashingira ku kuba atari bo babafashe ku ngufu ahubwo ngo ari ku bwumvikane. Icyakora ibyo ngo ntibigihabwa agaciro.

Ati “Abana kubera gutinya imiryango yababasambanyije cyangwa gutinya kubura ubufasha bahabwaga, hari abanga kuvuga ababateye inda, cyangwa bakajya aho bafungiye bavuga ko bumvikanye batabafashe ku ngufu. Ubu icyo dukora ni ukubaganiriza tukababwira ko uretse kubasambanya, bagomba guhanwa kuko bakoreye icyaha umuryango nyarwanda.”

Mu mwaka wa 2018, ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu bwagaragaje ko abana b’abakobwa bahohotewe bakagana ikigo cya One Stop Center cyakiriye abahohotewe mu mwaka wa 2017, babarirwa muri 240 bahohotewe bagaterwa inda. Iyo mibare kandi igaragaza ko abenshi muri bo bari bafite hagati y’imyaka 14 na 17 y’amavuko biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu mirenge 12 igize Akarere ka Rubavu, imirenge ifite abana benshi batewe inda ni Rugerero na Nyamyumba. Icyakora ngo uyu mubare ushobora guhinduka bitewe n’amakuru azava mu irangamimirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka