Nyanza: Undi muntu yitabye Imana azize ikigage cyanyowe kuri Bonane

Mu rukerera rwa tariki 11/01/2014 uwitwa Twahirwa Jonas yitabye Imana nyuma y’uko abandi batatu bamubanjirije gupfa bose bazira ikigage banyoye kuri Bonane ubwo bari mu rugo rw’umuturanyi bishimira ko umwaka wa 2013 bawusoje mu mahoro.

Abantu bagera kuri 56 banyoye kuri icyo kigage bose bafashwe n’uburwayi bwo kuruka banacibwamo ku buryo bukomeye maze mu masaha make umwe muri bo aba yitabye Imana tariki 2/01/2014.

Muri bo, babiri baguye mu bitaro bya Nyanza undi yitaba Imana aguye mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Butare mu karere ka Huye.

Ubwo Twahirwa Jonas yitabaga Imana mu rukerero rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 11/01/2014 abo bari kumwe basaga nk’abatangiye koroherwa nk’uko Gasore Clement umuyobozi w’umurenge wa Muyira iki kigage cyonywerewemo abivuga.

Abanyonye bose kuri iki kigage bose bajyanwe mu bitaro ahantu hatandukanye harimo ku kigo nderabuzima cya Nyamure, ibitaro bya Nyanza na CHUB i Butare kandi bagaragaza ibimenyetso bimwe birimo kuribwa mu nda, kuruka no gucibwamo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka