Nyamata: Ku mwaka 25 yabyaye abana batatu b’impanga

Umugore witwa Dusabimana Clemantine w’imyaka 25 y’amavuko yabyaye abana batatu b’abakobwa b’impanga, akaba yababyariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata mu ijoro rishyira kuwa 6/1/2014.

Uyu mubyeyi ubusanzwe atuye mu murenge wa Gashora mu kagari ka Biryogo mu karere ka Bugesera, ngo agifatwa n’inda bamujyanye ku kigo nderabuzima nacyo kikaza kumwohereza ku bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata ariho yaje gukurikiranwa maze akaza kubyara bamubaze.

Dusabimana ni ubwa mbere yari abyaye akaba asaba ubufasha kuko abona atazabona ibihaza abo bana dore ko avuga ko nta kazi afite kazwi akora.

Abana baracyari mu cyuma gikomeza gutuma bamera neza.
Abana baracyari mu cyuma gikomeza gutuma bamera neza.

Kuri ubu umubyeyi ameze neza kandi nta kibazo yagize naho abana barimo gukurikiranwa n’abaganga kuko nabo nta kindi kibazo bafite uretse ko bari mu byuma; nk’uko bivugwa na muganga mukuru w’ibitaro bya Nyamata, Dr. Rutagengwa Alfred.

Yagize ati “mu gihe yari atwite yakurikiranwaga n’abajyanama b’ubuzima ndetse nawe akazajya ajya kwipimisha maze agakurikiranwa harebwa niba nta kibazo abana atwite bafite”. Si ku nshuro ya mbere mu bitaro bya Nyamata umubyeyi ahibaruka abana batatu kuko bikunze kuhabera.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka