Nyamasheke: Kwizihiza umunsi w’abafite ubumuga byajyanye no gutaha inzu yagenewe kubafasha

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke byabaye ku wa 15/02/2014 byajyanye no gutaha ku mugaragaro inzu itanga amakuru ku batishoboye bo muri aka karere, by’umwihariko abafite ubumuga.

Iyi nzu yatunganyijwe ku bufatanye bw’akarere ka Nyamasheke n’umufatanyabikorwa Handicap International iri mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano, ari na ho habereye ibi birori.

Agaruka kuri iyi nzu itanga amakuru ku batishoboye, cyane cyane abafite ubumuga, Rugomoka Eloi ukora mu mushinga “Iterambere Ridaheza” wa Handicap International yavuze ko iyi nzu yatekerejwe gushyirwaho kugira ngo abafite ubumuga butandukanye bashobore kubona amakuru n’amategeko abayobora ku nzira yo gusohoka mu kutishobora.

Iyi nzu yubatse mu buryo bworohereza abafite ubumuga ku buryo n’umuntu ugendera ku igare ry’abafite ubumuga ashobora kuhigeza. Ikindi ni uko umukozi uzakorera muri iyi nzu azaba afite n’inshingano zo kuyobora abahagana kugira ngo basobanukirwe uko ikibazo bafite cyakemuka ndetse n’aho cyakemukira.

Depite Rusiha Gaston (hagati) afungura ku mugaragaro inzu itanga amakuru ku batishoboye bo mu karere ka Nyamasheke.
Depite Rusiha Gaston (hagati) afungura ku mugaragaro inzu itanga amakuru ku batishoboye bo mu karere ka Nyamasheke.

Depite Rusiha Gaston wari waje kwifatanya n’abafite ubumuga bo mu karere ka Nyamasheke yagaragaje ko nubwo abafite ubumuga bagifite inzitizi zituma batagera kuri serivise zihabwa abandi baturage, ariko kandi ngo hishimirwa intambwe igenda iterwa na Leta y’u Rwanda ndetse n’ubushake bwa politiki bugaragarira mu mategeko n’amabwiriza bigenda bishyirwaho mu rwego rwo kwita ku bantu bafite ubumuga.

Depite Rusiha agaragaza ko abafite ubumuga bahura n’inzitizi zitandukanye ariko cyane cyane akaba yibanze ku zerekeranye n’ubuzima ku buryo ngo serivise z’ubuvuzi usanga zidafite uburyo bworoshye bwo gufasha abafite ubumuga, nk’aho abakora muri izi serivise baba badafite ubumenyi bwo kumvikana n’abafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge ndetse ku batabona ngo rimwe na rimwe iyo bahawe imiti ntibamenya iyo ari yo n’igihe bashobora kuyifatira kuko iba yandikishijeho ikaramu.

Ku bw’ibi, ngo hakwiriye imbaraga mu buvugizi cyane cyane inzego z’ubuzima n’ubuvuzi by’umwihariko zigakora ibishoboka kugira ngo abakora muri izi serivise bagire ubumenyi bw’ibanze bwabashoboza gufasha abafite ubumuga.

Ikindi cyagarutsweho ni uko abafite ubumuga bagifite imbogamizi zo kugera ahatangirwa serivise zitandukanye bishingiye ku myubakire y’ibikorwaremezo by’umwihariko nko ku biro by’akarere, by’imirenge, by’utugari ndetse no mu mazu y’abikorera, bityo bakifuza ko izo mbogamizi zavanwaho kugira ngo babashe kugera ku mahirwe amwe nk’ay’abandi.

Depite Rusiha yongeye gushimira inzego zose n’abafatanyabikorwa bagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abafite ubumuga mu karere ka Nyamasheke no mu gihugu muri rusange.

Iyi nzu iri mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano ni yo izajya itanga amakuru ku batishoboye bo mu karere ka Nyamasheke, cyane cyane abafite ubumuga.
Iyi nzu iri mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano ni yo izajya itanga amakuru ku batishoboye bo mu karere ka Nyamasheke, cyane cyane abafite ubumuga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles yasabye ko inzego zose ndetse n’abaturage muri rusange basabwa kwita ku bafite ubumuga kandi bakumva ko umuntu ufite ubumuga atari igicibwa mu muryango ahubwo ko aba akwiriye gufashwa mu nzitizi agenda ahura na zo.

Abafite ubumuga bishimira ko bagenda batera intambwe nziza bazamuka

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Nyamasheke, Shyirambere Bruno avuga ko nubwo abantu bafite ubumuga bagihura n’inzitizi zimwe na zimwe, ngo hari intambwe ishimishije cyane imaze guterwa.

Shyirambere yemeza ko nyuma y’uko hashyizweho amategeko arengera abafite ubumuga, ngo hakozwe ubuvugizi kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku rwego rw’imirenge, hashyirwaho amashyirahamwe y’abafite ubumuga akora neza kandi imishinga y’ayo mashyirahamwe ikaba ituma iterambere ryabo rizamuka bishingiye ku buvugizi bwakozwe.

Madame Nyirasafari Faith ushinzwe imibereho myiza y’abafite ubumuga mu karere ka Nyamasheke agaragaza ko abagore bafite ubumuga ari bo bakunze guhura n’ingorane kurusha abandi, ariko kandi ngo nyuma y’ubuvugizi bwakozwe ndetse n’amahugurwa atandukanye, ngo bashishikarije abagore bafite ubumuga kugana mu nzira yo kwiteza imbere.

Abafite ubumuga bwo kutumva bari bafite uwabasemuriraga.
Abafite ubumuga bwo kutumva bari bafite uwabasemuriraga.

Nyirasafari avuga ko abagore bafite ubumuga bagiye kwiga, bagashyira abana babo mu mashuri kandi bagashishikarizwa kwiga imyuga kugira ngo babashe kwiteza imbere nk’uko abandi bagore badafite ubumuga batera imbere.

Nyirasafari asaba ko abantu bafite ubumuga bakoroherezwa muri serivise zitandukanye, cyane cyane ubuvuzi ku buryo umuntu ufite ubumuga ugeze kwa muganga yajya yitabwaho ndetse akakirwa mbere aho kugira ngo atonde umurongo kandi nta mbaraga afite.

Mu Rwanda, Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihizwa tariki ya 3 Ukuboza buri mwaka (kimwe n’ahandi hose mu bihugu biwizihiza), ariko nyuma y’iyi tariki, akarere gashobora guhitamo umunsi ukabereye kugira ngo abaturage bafite ubumuga bishimane n’abaturage batabufite ndetse bafate ingamba zo kurwanya no kuvanaho inzitizi zibabangamira.

Akarere ka Nyamasheke kabarurwamo abantu bafite ubumuga basaga 5200 babarirwa mu byiciro bitandukanye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turashimira Leta y’u Rwanda yumva ko nta terambere rirambye rishoboka mu gihe hari igice kimwe cy’abantu gisigaye inyuma.Abafite ubumuga ni umubare munini w’abaturarwanda byumvikana ko rero batitaweho Iterambere rirambye ry’Igihugu ntirishoboka. Dushimire kandi Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke uko bakomeza kwita ku burenganzira bw’Abantu bafite ubumuga.

Theogene yanditse ku itariki ya: 22-02-2014  →  Musubize

Turashimira Leta y’u Rwanda yumva ko nta terambere rirambye rishoboka mu gihe hari igice kimwe cy’abantu gisigaye inyuma.Abafite ubumuga ni umubare munini w’abaturarwanda byumvikana ko rero batitaweho Iterambere rirambye ry’Igihugu ntirishoboka. Dushimire kandi Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke uko bakomeza kwita ku burenganzira bw’Abantu bafite ubumuga.

Theogene yanditse ku itariki ya: 22-02-2014  →  Musubize

ni byiza ko abanyarwanda twizihiza umunsi w’abamugaye kuko byongera kubaha icyizere

sebasaza yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

tujye twumva ko nabo bashoboye kandi cyane hari ibyo bashoboye twe tutashobora, tubiteho nkabantu basanzwe tubahe uburenganzira bwabo bakwiye nkabantu, inzu ibafasha nibyiza, ariko nizereko nizindi zubakwa hirya no hino zagakwiye kwibuka guhsyiraho ahagnewe ababna n’ubumuga

manirakiza yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka