Nyagatare: Yabyaye abana bafatanye bahita bitaba Imana

Ababyeyi batwite barakangurirwa kwitabira kwisuzumisha inda kugira bibafashe kumenya ubuzima bw’abo batwite dore ko iyo habaye ikibazo muganga atamenye mbere bigorana kugikemura.

Ibi biratangazwa nyuma y’aho mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Ugushyingo uwitwa Ntawiha Elizabeth w’imyaka 19 y’amavuko wo mu kagali ka Kirebe Umurenge wa Rwimiyaga akarere ka Nyagatare, abyariye abana 2 bafatanye igituza bagahita bitaba Imana, nyina akaba acyitabwaho mu bitaro bya Nyagatare.

Uyu mubyeyi yagejejwe mu bitaro bya Nyagatare mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 ugushyingo aturutse ku kigo nderabuzima cya Bugaragara. Nk’uko byemezwa n’umuganga wamwakiriye, ngo yagaragazaga ibimenyetso byo kubyara n’ubwo inda ye yari amezi 6 n’igice. Ibi ngo byatumye anyuzwa mu cyuma gisuzuma ababyeyi mu nda, kigaragaza ko afite abana 2 ariko bafatanye kandi banahumeka nabi.

Byabaye ngombwa ko uyu mubyeyi abyazwa bamubaze kugira ngo atabura ubuzima kuko uburyo busanzwe butari gushoboka kandi byanatinda bikaba byahitana ubuzima bw’umubyeyi. Izi mpinja zigikurwa mu nda ya nyina zahise zishiramo umwuka.

Muaganga Hakuzwe Azariyasi uyobora ishami ry’ubuvuzi bw’ababyeyi mu bitaro bya Nyagatare, arasobanura ko ibi byatewe n’uko nyuma y’isama mu gihe igi ryitandukanyaga kugira ngo buri gice kireme umwana n’ikindi gutyo bitatandukanye ngo birangire ariyo mpamvu baremwe basangiye igice kimwe cy’umubiri.

Kuba bari bafatanye igituza, ngo ni uko bari basangiye umutima. Ibi ngo bikaba ari nabyo byabaye intandaro yo kuvuka batagejeje igihe.

Doctor Rudovick Ruhirwa uyobora ibitaro bya Nyagatare, asaba ababyeyi kwisuzumisha igihe cyagenwe kugira ngo bamenye imiterere n’ubuzima bw’abo batwite n’abaganga babashe kubakurikirana hakiri kare.

Aba bana bombi bari abahungu. Bari batandukanye ibindi bice by’umubiri wabo uretse igituza aho umwe yasaga n’uryamye hejuru ya mugenzi we.

Abaganga mu bitaro bya Nyagatare bavuga ko niyo bavuka ari bazima byari kugorana kubatandukanya kubera kugira umutima umwe.

Ubundi ngo kubatandukanya nabyo bishobora gukorerwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, gusa nabyo bigashingira ku gice cy’umubiri basangiye. Naho kuba bakura bombi bafatanye byo ngo biragoranye cyane.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka