Nyabihu: Ukwezi kwahariwe ubwisungane mu kwivuza kwasize hiyongereyeho hafi 10%

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buratangaza ko ukwezi k’Ukwakira kwari kwahariwe ubukangurambaga ku kwitabira ubwisungane mu kwivuza kwatanze umusaruro ugaragara.

Nk’uko bitangazwa na Sahunkuye Alexandre, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ubu bukangurambaga bwasize abaturage hafi 10% biyongereye ku bari baritabiriye gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Sahunkuye yemeza ko ukwezi kwahariwe ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza kwatanze umusaruro.
Sahunkuye yemeza ko ukwezi kwahariwe ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza kwatanze umusaruro.

Mu mpera z’icyumweru gishize, imibare y’abitabiriye ubwisungane mu kwivuza yabarirwaga hafi kuri 75% bavuye kuri 65% nk’uko Sahunkuye abyemeza. Ni nyuma y’aho mu matsinda asaga 1990 abarirwa mu duce dutandukanye muri aka karere agera kuri 60% yamaze kurangiza gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Sahunkuye akomeza avuga ko uku igihe cy’ubukangurambaga kuri mitiweli cyashyizweho nyuma yo kubona ko imbaraga bari batangiranye umwaka zari zaragabanutse, ariko kuri ubu bikaba byarongeye bigasubira ku murongo mwiza.

Yongeraho ko bazakomeza kubishishikariza abaturage cyane ku buryo ukwezi kwa 12 kuzarangira abaturage bararangije kwitabira ubwisungane mu kwivuza ku buryo bazahita batangira ubw’umwaka utaha.

Sahunkuye asanga ibi bizagerwaho kuko binyuze mu matsinda y’ibimina bwabaye uburyo bworohereje abaturage gutanga mitiweli kuko bagenda batanga make make.

Akomeza avuga ko hafi buri cyumweru mu karere ka Nyabihu bashobora kongeraho 5% ku bitabira ubwisungane mu kwivuza. Ni ukuvuga ko haba hatanzwe amafaranga y’u Rwanda kuri miliyoni 35.

Abaturage bavuga ko bamenye akamaro k'ubwisungane mu kwivuza bagasaba bagenzi babo bagatangira kubuzigamira kare.
Abaturage bavuga ko bamenye akamaro k’ubwisungane mu kwivuza bagasaba bagenzi babo bagatangira kubuzigamira kare.

Ku rundi ruhande Madalina Nyirantubure, umuturage wo muri aka karere, avuga ko kwitabira ubwisungane mu kwivuza ari ingenzi cyane kuri buri wese.

Avuga ko kubera yitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe bimufasha kwivuza neza kandi vuba igihe cyose indwara yamufatira bitandukanye n’abadafite ubwisungane mu kwivuza.

Avuga ko abatinya guhita bajya kwa muganga iyo barwaye batinya amafaranga menshi bacibwa mu gihe bivuza ku giti cyabo nyamara biturutse ku kudaha agaciro mitiweli.

Ibi kandi bigarukwaho na Habintwali Aimable, ushishikariza abaturage kujya bazigama ku mafaranga babonye ayo ariyo yose, bagateganiriza umuryango ubwisungane mu kwivuza hakiri kare kuko ari kimwe mu biwuha umutuzo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutuelle de sante ni ingenzi mu banyarwanda bose bityo abab batarayitabira bakaba barahombye, nubwo imibare ikiri hasi cyane ugereranyije niyari yitezwe banyarwanda mwse iyi gahunda ntibacike maze twuzuze 100%

kabandana yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka