Nyabihu: Abatwara inda mu mashuri baragabanutse cyane muri uyu mwaka dusoza

Kubera ingamba zafashwe, abanyeshuri batwaye inda mu karere ka Nyabihu mu mwaka wa 2013 baragabanutse cyane ugereranije n’abazitwaye mu mwaka wa 2012.

Sahunkuye Alexandre, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko mu mwaka wa 2012,vabatwaye inda biga mu mashuri yisumbuye bagera kuri 36 mu gihe uyu mwaka babaye 6 gusa.

Nkera David ushinzwe uburezi mu karere ka Nyabihu asobanura ko mu ngamba zafashwe harimo n’ubukangurambaga ku banyeshuri n’urubyiruko ku birebana n’iki kibazo.

Uretse n’ibyo, mu mashuri hasigaye hashyirwamo ama clubs afasha abana kuganira ku buzima bw’imyororokere n’uko bagomba kwitwara ugereranije n’ibihe by’ubuzima runaka baba barimo.

Izi clubs zibafasha kumenya amakuru y’ukuri ku birebana n’imihindagurikire y’ubuzima bwabo bityo bigatuma babasha kwirinda ababaha amakuru mabi bashaka kubashuka ku bw’impamvu runaka y’ibyo baba babashakaho.

Ababyeyi kandi bashishikarizwa gukurikirana imyitwarire y’abana babo kugira ngo bayikurikirane banabatoze umuco n’indangagaciro bakagombye kugenderaho zibafasha kugira imyitwarire myiza no kwirinda ibishuko ibyo aribyo byose.

Ishuri ni umurage mwiza umwana ashobora gukesha ubuzima bw’ejo hazaza n’iterambere igihe arihaye agaciro akirinda ibyamurarura cyangwa ibyamusamaza.

Iyi akaba ariyo mpamvu abana b’abakobwa ahanini bashishikarizwa kwitwara neza kugira ngo ingorane zo gutwara inda batiteguye zitazabageraho zikabavutsa ahazaza heza habo dore ko ingaruka z’iki kibazo ari bo zigaragaraho cyane ugereranije na basaza babo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iki kibazo se mama cyagabanyuka gusa reka twizera ibyo ubuyobozi buvuze, ahantu hazwiho guhsyingira abana bakiri bato, iki nikibazo ukwacyo, gusa bisa nibijya kugoirana isano gusa umwana wagiye mu ishuri we nibura hari icyo aba yungutse, gusa iki kibazo cyaba gutwara inda mumashuri biri hose mugihugu, nko mu karere ka ngoma uyu mwaka naho at least byaragabanyutse. aha rero ingamba zambere zagafashwe nababyeyi bababyara nukuri bakigize uruhare runini mu mwitwarire myiza yabana

klisa yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka