NUR-CGIS: Bari kwiga uko ibijyanye n’ubuzima byerekanwa ku ikarita

Abagore n’abagabo 20 baturuka mu bihugu birindwi bya Afurika bateraniye mu Kigo cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda gishinzwe ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’isi (CGIS) biga uko ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’isi ryifashishwa mu gukemura ibibazo bijyanye n’ubuzima.

Amahugurwa nk’aya azatanga impuguke zishobora kwerekana ku ikarita uturere dukeneye kwitabwaho kurusha utundi kuko Abanyafurika bakunda guhura n’ibibazo by’ubuzima ari benshi; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’ikigo CGIS, Gaspard Rwanyiziri.

Yagize ati “wifashishije ikarita ushobora kwerekana ahari ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro. Mu gusesengura iyi karita, hashobora kugaragara ahiganje amavuriro ndetse n’aho akenewe, bityo abafata ibyemezo bakaba babona ahakenewe ivuriro bakaba ari ho barishyira aho gukomeza kuyacucika ahantu hamwe”.

Iri koranabuhanga rishobora no kwifashishwa mu kwerekana ahashobora kugaragara indwara z’ibiza runaka. Rwanyiziri ati “nk’ubungubu, twifashishije iryo koranabuhanga, twerekana nk’ahantu mu Rwanda hashobora kuba malariya n’aho idashobora kuba bitewe n’ubutumburuke cyangwa bitewe no kuba abantu baturiye ibibaya bishobora kubamo imibu itera malariya.”

Haherewe kuri iyi karita ndetse n’isesengura umushakashatsi wayikoze agaragaza, abafata ibyemezo bashobora gufata ingamba z’ibyakorwa kugira ngo indwara nka malariya zirwanywe. Urugero ni nko gutanga inzitiramibu ku bantu batuye mu turere bigaragara ko iyi ndwara yibasira cyane.

Umuyobozi w'ikigo cya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda gishinzwe ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw'isi (CGIS), Gaspard Rwanyiziri.
Umuyobozi w’ikigo cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda gishinzwe ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’isi (CGIS), Gaspard Rwanyiziri.

Abaje guhugurwa ni abantu babisabye, bakabyemererwa binyuze mu ipiganwa. Abanyarwanda ni barindwi, Abanyatanzaniya batanu, Abanyakenya batatu n’Abanyaburukinafaso babiri. Naho abaturutse mu bihugu bisigaye ari byo Ghana, Ethiopie na Malawi bo ni umwe umwe.

Aya masomo ni ingirakamaro ku baturage

Dr. Sherif Amer, umwe mu bari gukoresha aya mahugurwa waturutse muri Kaminuza ya Twente yo mu Buhorandi, avuga ko nta gushidikanya amahugurwa nk’aya azagirira akamaro abaturage bo mu bihugu by’Afurika abari guhugurwa baturukamo.

Yatanze urugero rw’igihugu cya Tanzaniya aho babashije kwerekana ahantu abaturage bivuza bibagoye cyane maze bemeza abafata ibyemezo kubakira abo baturage amavuriro bari bakeneye.

Aya mahugurwa yatangiye tariki 12/11/2012 akazamara ibyumweru bibiri aratangwa n’ikigo CGIS ku bufatanye n’ibigo bibiri byo mu Buholande: Kaminuza ya Twente ndetse n’ikigo Royal Tropical Institute gikora ubushakashatsi ku ndwara zo mu bihugu by’ahantu hashyuha.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

that is a good idea for the rwandan people,mutumenyera ahakwiye ibingo nderabuzima mu Rwanda, byafasha Agnes B.gukora planing y’imikorere ya MINISANTE.

imbo yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

congrats CGIS COURAGE

yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Conglatulation to CGIS-NUR. Musakaze ubwo bumenyi ku bayobora ibigo nderabuzima n’ibitaro byo mu Rwanda hose

TM yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka