Ngoma: Abafite ubumuga barasabwa kujya bitabira inama zaho batuye no kutitinya

Abafite ubumuga bo mu karere ka Ngoma basabwe kujya bitabira inama zibera iwabo mu midugudu no kuzitangamo ibitekerezo kubyo babona byabafasha mu kwitabira gahunda za Leta neza badahuye n’imbogamizi z’ubumuga bafite.

Hari abafite ubumuga usanga bitinya bakanatinya kuba batanga ibitekerezo mu nama zibera mu midugudu iwabo kubera imiryango baba barakuriyemo badahabwa uburenganzira.

Mu mahugurwa y’umunsi umwe abafite ubumuga bahawe kuri uyu wa 06/03/2014, abafite ubumuga bo mu mirenge igize akarere ka Ngoma ndetse n’abayobozi b’imirenge igize aka karere bahuguwe ku buryo abafite ubumuga barushaho kugira uruhare mu iterambere binyuze mu kwitabira gahunda za Leta.

Nkuko byagarutsweho n’abatangaga ibi biganiro, bavuze ko ufite ubumuga nawe ashoboye kandi yakwiteza imbere igihe adahejwe nkuko bigenda bigaragara hirya no hino.

Niyigena Clotilde ukomoka mu murenge wa Kibungo ufite ubumuga, yavuze ko ashimira Leta y’u Rwanda ikomeza kubaha uburenganzira bagiye bavutswa mu myaka yashize.

Yagize ati “Mu byukuri nkuko tumaze kubihugurirwa urabona ko Leta yacu iri kutwitaho nk’abafite ubumuga ikatwinjiza muri gahunda zayo, nko mu burezi tubonye ko abafite ubumuga bazajya boroherezwa mu mashuri, mu mirimo ndetse n’izindi gahunda za Leta”.

Zimwe muri gahunda zibanzweho harimo gahunda zijyanye n’uburezi aho abafite ubumuga butuma bakenera ibintu byihariye ngo bige bazajya babifashwamo, ndetse na gahunda z’iterambere zikabageraho yaba izibafasha cyangwa izibahugura mu kwiteza imbere.

Nyamara ariko ngo umuntu ufite ubumuga ntago akwiye kwiyicarira agategereza ko bamutekerereza icyimubangamiye ahubwo ngo abafite ubumuga bagomba kutitinya bakitabira inama n’izindi gahunda za Leta kugirango batange ibitekerezo byabo.

Ndayisaba Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga nawe yakanguriye abafite ubumuga kutitinya no kutiheba ahubwo bagahaguruka bagakora banaharanira uburenganzira bwabo.

Yabivuze agira ati “Nimwiheba muzapfa. Nimuhaguruke mukore kandi birashoboka ikindi mujye mwitabira inama mutange ibitekerezo byanyu kuko nimutabitanga mukitinya uburenganzira bwanyu ntibuzubahirizwa neza”.

Muri aya mahugurwa havugiwemo byinshi bikangurira abafite ubumuga kwitabira gahunda za Leta yaba iz’ubuhinzi, uburezi, imikino n’ibindi byarushaho kubakura mu bwigunge bibajyana mu iterambere.

Abayobozi b’imirenge nabo batumiwe muri aya mahugurwa ngo bamenye uburenganzira bw’abafite ubumuga maze babukangurire abo bayobora ndetse babe banarenganura ababuvutswa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka