Ngoma: Ababyeyi barakangurirwa kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore , ababyeyi byumwihariko abagore basabwe kwita ku burere bw’umwana banasabwa gushirika ubwoba bakajya baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.

Mu byaro usanga abenshi bagifata kuganira ku buzima bw’imyororokere ku bana babo nk’ibintu biteye isoni ndetse bitajyanye n’umuco.

Mu gihe bigenda bikangurirwa ababyeyi ko umwana agomba kuganirizwa ku buzima bwe bw’imyorororkere akiri muto kandi akabiganirizwa n’ababyeyi be, ababyeyi bamwe batangaza ko iyo gahunda ari nziza ko batagitinya kubibaganiriza kuko babyiga no mu mashuri.

Mu babyeyi twaganirirye bo mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma ahizihirijwe uyu munsi mu mudugudu ku rwego rw’akarere, ababyeyi bavuze ko iyo gahunda nubwo bo batabyigishijwe igihe bari bato ngo babona aho ibihe bigeze bikenewe.

Nyiransabimana Therese yagize ati “Yewe ibintu byarahindutse none se twebwe ko twashakaga turi amasugi none ubu abana bakaba bamenya abagabo bakiri bato,bakeneye izo nyigisho kugirango hatazagira abazajya babashuka. Gusa ababyeyi naho batabibigisha bose tuzi ko no mu mashuri babyiga.”

Umunsi w'umugore waranzwe no kubyina ndetse n'indirimbo zitandukanye ku bagore bitabiriye ibirori.
Umunsi w’umugore waranzwe no kubyina ndetse n’indirimbo zitandukanye ku bagore bitabiriye ibirori.

Aba babyeyi bemeza ko nta kigikwiye gutera isoni umubyeyi kubwira umwana we amuhanura ko niyo byaba gukoresha agakingirizo igihe yananiwe kwifata nabyo ngo ntawagakwiye kujya abitinya kuko ari ngombwa aho kugirango azahure n’ibibazo.

Yagize ati “N’ako gakingirizo wakamubwira rwose byibuze yazanatsindwa akibuka ko wamubwiye ko igihe yatsinzwe yakoresha agakingirizo ibyo birafasha iyo ari umwana wumvira arabizirikana kandi njyewe ndabibabwira singira isoni.”

Ku munsi mukuru mpuzamahanga w’umugore wabaye kuri uyu wa 08/03/2014 Hon. Nyirahirwa Veneranda, wari umushyitsi mukuru mu murenge wa Mugesera ahizihirijwe uyu munsi ku rwego rw’akarere yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana bityo bakarera umuryango mu zima uzira ibibazo biterwa no kutaganiriza abana.

Ababyeyi bakomejwe gutungwa agatoki mu kutaganiriza abana babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyorororkere bityo bigatuma hari ababashuka bababeshya bakabagusha mu busambanyi kuko baba batazi ukuri.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka