Ngarama: Yibarutse batatu none afite impungenge zo kubarera atagira umugabo

Nyirambonabucya Joselyne wo mu karere ka Gatsibo wibarutse abana batatu barimo abahungu babili mu bitaro bya Ngarama aratangaza ko yishimira kuba yarababyaye neza ariko ngo arifuza ko ubuyobozi bwamufasha mu kumvisha uwamuteye inda kumufasha mu kurera aba bana.

Uyu mubyeyi avuga ko inda yayitewe n’umuturanyi wamusanze iwe mu masaha ya sa sita z’amanywa asinziriye akamutera inda atabishaka kandi yari asanzwe afite abandi bana batatu yabyaranye n’umugabo we witabye Imana.

Nyirambonabucya ufite imyaka 32 avuga nta muntu cyangwa urwego yigeze abitangariza kugeza inda igeze ku mezi atandatu ari nabwo yabiganirije umukuru w’Umudugudu nabwo atari nk’ikirego.

Uyu mubyeyi gusa yishimira ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwamugeneye inka yo gukamira abo bana kandi yabyaye neza akaba anafite ikizere ko aba bana bazabaho.

Iyakaremye Dominique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama avuga ko abaturanyi bemeza ko ari Nyirambonabucya ndetse n’uyu mugabo bari basanzwe bafitanye ubucuti ndetse na Nyirambonabucya akabyemeza ariko akavuga ko batari inshuti ku rwego rwo kuryamana.

Ku ruhande rwe, uyu mugabo yemera ko inda ari iye kandi agahamya ko baryamanye ku bwumvikane akaba anemera kuba yamufasha kurera aba bana babyaranye.

Uyu mugabo afite undi mugore bashakanye ndetse baranabyarana, bamwe bakaba basanga ariyo ntandaro y’ibivugwa na Nyirambonabucya kuko abona ko ashobora kutazagira icyo amumarira mu gihe bombi bari basanzwe batunzwe no gupagasa.

Bombi ngo baje gutura i Ngarama bose ari abimukira; nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Ngarama yabidutangarije.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko imitwe iragwira, ngo bamuteye inda asinzirize!! umubwire ntazongere gusinzira noneho badateramo iya bane.

Pitchou yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

uziko uyu mudamu asinzira neza di umuntu asinzira ntamenye ko bamuteye inda yarasigaje kuvuga ko yayisamiye mumwuka

muneza yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka