Musanze: Umugore ufite ubumuga bwo kutabona akora ubucuruzi kandi akiteza imbere

Dunia Anathalie ufite ubumuga bwo kutabona ukomoka mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Musanze amaze imyaka ibiri acuruza imboga, inyanya n’ibijyanye na boutique, ibi bimubeshejeho kandi hari intambwe igaragara amaze gutera mu mibereho ye.

Uyu mubyeyi w’imyaka 32 avuga ko ubwo bumuga atabuvukanye ahubwo byaje ari umugore, umugabo we ntiyabwihanganira amuta afite umwana w’imyaka itatu none afite 10, yasubiye iwabo aho ubu abana na mama we umubyara mu nzu yubakiwe n’Akarere ka Musanze.

Dunia yemeza ko nyuma y’ibyo byamubayeho atacitse intege, yatangiye gucuruza ibyo kurya n’ibindi bijyanye na boutique, ibyo akora, ngo ni byo akesha amaramuko ye, abasha no kugira icyo asagura agateganyiriza ejo hazaza.

Uyu Dunia agira ati: “ Akazi nkora kambeshejeho, simbura umwenda; simbura isabune; simburara kandi nkabasha no kwizigamira, wenda nko ku nyanya iyo nungutse nk’i 1000 nshobora kurya 500 andi 500 nkayizigamira muri SACCO yagera nko mu bihumbi 10 akagura ihene cyangwa intama.”

Uyu mubyeyi akora ubucuruzi kandi afite ikibazo cy'ubumuga bwo kutabona.
Uyu mubyeyi akora ubucuruzi kandi afite ikibazo cy’ubumuga bwo kutabona.

Mu mafaranga yizigamira, Dunia yaguzemo intama ebyiri, ihene imwe kandi aracyakomeje gucuruza. Icyakora, agaragaza ko imbogamizi nkuru afite, ari igishoro gito, ngo abonye igishoro gihagije yarushaho gukora neza akarushaho kwiteza imbere.

Uyu mubyeyi uba yambaye amadarubindi yijimye mu rwego rwo guhisha amaso yitwaza inkoni imuyobora yagera ku isoko akarangura agashaka umuntu umutwaza. Mu bihe by’imvura ntahirahira ajya ku isoko kubera ubunyereri, ibyo gucuruza arabihagarika.

Ushobora kwibaza uko acuruza atabona ariko arabishobora n’abantu muri rusange ngo birinda kumwiba ahubwo baramushyigikira ku buryo bugaragara.

“Iyo ndi gutandika mbara inyanya nkavuga ngo inyanya eshatu ni 100 nkamenya ko umukiriya naza mwongeza urunyanya rumwe kubera abantu babona ibyo nkora bavuga ko mbona. Nko mu cyaro iwacu ntabwo bakunze kunyiba, usanga banshyigikiye ngo nkomeze kwiteza imbere”; nk’uko Dunia yabitangaje.

Dunia agira inama abantu bafite ubumuga butandukanye usanga bari ku mihanda basaba ko bakwiye kubireka bagakura amaboko mu mifuka bagasahaka icyo bakora. Dunia avuga ko gusaba ari ukwitesha agaciro.

Nsengiyumva Jean Damascene uyobora ihuriro ry’Imiryango umunani iharanira inyungu z’abafite ubumuga (NUDOR) asanga hakwiye gukorwa ubushakashatsi ku bantu basaba kugira ngo hamenyekane impamvu ibibatera kugira ngo bagire icyo bakorerwa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka