Musanze: Umubyeyi yabyaye abana bane

Nyirakanyana Francoise w’imyaka 36 yibarutse abana bane, mu ijoro rishyira tariki 15/10/2012, bose bakaba bameze neza gusa bari mu byuma byabugenewe kugira ngo babashe kuzuza ibiro bisabwa ngo bahabwe ababyeyi babo.

Abo bana bavutse bafite hagati y’amagaragama 1350 na 1660, bazahabwa ababyeyi ari uko bujuje ibiro 2,5 kuko aribwo baba batanga ikizere cyo kudahura n’ingorane.

Nyirakanyana avuga ko ameze neza gusa akibabara kuko yabyaye abazwe, cyakora ngo yizeye gutora agatege vuba akajya guhahira abana batandatu be, dore ko yari asanganywe abandi babiri.

Dr Zanre Yacouba, umuganga mu bitaro bya Ruhengeri wakurikiranye uyu mubyeyi akaba ari nawe wamubyaje, yemeza ko ari gake cyane umubyeyi abyara aba bagera kuri bane, gusa ngo ni ibintu bisanzwe cyane n’ubwo akenshi bitaboneka ku bantu.

Agira ati: “Njyewe nabyaje abagore benshi babyaye impanga, mbyaza abagore benshi babyaye abana batatu, gusa ni ubwa mbere mbyaza umugore ubyaye abana bane inshuro imwe, cyakora ni ibintu bisanzwe cyane”.

Nyirakanyana yacumbikiwe ku bitaro kuva atwite inda y’amezi atanu, ubwo abaganga bari bamaze kubona ko atwite abana bane, agenda akurikiranwa kigira ngo atazagira ikibazo cyo kubyara abana badashyitse.

Umubyeyi wabyaye abo bana ameze neza uretseko ngo akibabara kubera yabyaye bamubaze.
Umubyeyi wabyaye abo bana ameze neza uretseko ngo akibabara kubera yabyaye bamubaze.

Uyu mubyeyi avuga ko nta murimo ufatika afite akora, ndetse n’umugabo we akaba akuze kuko afite imyaka igera kuri 70, bityo agasaba buri wese wabishobora kumuha ubufasha ubwo ari bwo bwose ngo abashe kurera abana yabyaye.

Ati: “Ndumva ubuyobozi, abaturanyi ndetse n’umuryango bazamfasha bakambonera amata kuko ntabasha kubona amashereka ahagije abana bane”.

Muganga Yacouba avuga ko uwo mubyeyi namara gutora agatege, azaganirizwa ku buryo yataha amaze gufata uburyo bwo kuboneza urubyaro, kugirango ataba yakongera kubyara kandi abana bane yabyaye bakiri bato.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Biteye ubwoba, ariko kubyara ni umugisha. Imana si injiji ifite gahunda yayo nk’Imana, ubwenge bwayo si nk’ubw’abantu. Mureke dutegereze turebe inyigisho Imana ishaka guha abantu. Gusa iraduhinyuje.

adelina yanditse ku itariki ya: 26-10-2012  →  Musubize

nonese muravugisha ukuri uwo mubyeyi se umuntu yamubona ate ?nyamuneka abagira umutima wimbabazi mwese nimugerageze ariko mushishoze kuko abantu bashobora kumwitwaza bakakubeshya ngo baramuzi bakakumvisha uburyo bashobora kumugezaho icyo umwoherereje.nahubundi ntawaburicyo amumarira kuko arababaje.

marita yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

None se mwokagira Imana mwe ko Leta idushishikariza kubyara abo dushoboye kurera, noneho uwo mubyeyi wibarutse abana bane aramera ate kandi ko atabigizemo uruhare, ubwo murumva atari ikibazo? gusa icyo namusabira ni uko abaturanyibe bamuba hafi bakamufasha uko bashoboye kandi na gahunda ya girinka ikamugeraho kuko ndabona ubwe atakwishoboza kubarera dore ko n’umugabo we ageze muzabukuru kandi ariwe wari kuzbarera.ni ugukorerwa ubuvugizi. Murakoze cyane akazi keza!

Emmanuel Nyirinkindi yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka