Musanze : Abayobozi bakinnye ikinamico ngo bereke urubyiruko urugero mu kwirinda SIDA

Bamwe mu bayobozi ku nzego zitandukanye mu karere ka Musanze bakinnye ikinamico ku buryo urubyiruko ruhura n’ibishuko, ndetse n’uko rwabisohokamo hagamijwe kubaha urugero rw’uko rwakwirinda icyorezo cya SIDA.

Gatera Pierre Celestin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Migeshi mu murenge wa Cyuve, avuga ko bahisemo gukina iyi kinamico, bagaragaza ko ibyo urubyiruko runyuramo babizi, ndetse n’uko babona rukwiye kubyitwaramo.

Ati: “Twakinnye iyi kinamico, kugirango urubyiruko ruyireba, rubone ko ibyo tubabwira tuba tubizi neza, ndetse tubyumva neza”.

Harerimana Beata, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Cyuve, avuga ko iyo umwana abona umuyobozi akina ubuzima bw’urubyiruko arera, bituma umwana abona ko umuyobozi amuri hafi ku buryo ashobora no kumwisanzuraho, ubutumwa bugatambuka vuba.

Aba bagabo n'abagore bakinaga ari abasore bari guteretana n'inkumi n'uko babyitwaramo.
Aba bagabo n’abagore bakinaga ari abasore bari guteretana n’inkumi n’uko babyitwaramo.

Akabeza Providence, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gitinda mu murenge wa Cyuve, avuga ko bibanze kujya mu buzima bw’urubyiruko, babereka uko bakwifata, uburyo bakoresha agakingirizo ndetse n’abanduye bakaba bagana amavuriro bagafashwa.

Ati: “Twagiye mu buzima bw’urubyiruko tubereka neza ko ibihe bari kunyuramo natwe tubizi kuko twabinyuzemo. Gusa tubarusha ubunararibonye kuko tuzi uko twabinyuzemo ndetse n’uko twabisohotsemo n’isomo twavanyemo”.

Mpembyemungu Winifrida, umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko gucisha ubutumwa mu ikinamico yiswe “nkuyobore ku buzima” ari iby’agaciro kanini, bityo urubyiruko rwibonere neza ko nta muntu uba mukuru atanyuze mu bugimbi n’ubwangavu.

Ati: “Nta mugabo uba utaranyuze mu bugimbi ngo arebe inkumi yumve arayifuje, cyangwa se ngo umubyeyi abyare atarabaye umwangavu. Ubu butumwa bukwiye kwakirwa n’urubyiruko rukabugira ubwabo”.

Mu gikorwa cyo gusoza campaign nkuyobore ku buzima, abayobozi ku nzego zitandukanye babanza guhugurwa ku bijyanye n’uko bafasha urubyiruko, baruha amakuru ahagije ku buryo bakwirinda SIDA ndetse bigizayo amakuru atari ukuri yabaroha.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka