Musanze: Abantu hafi 40 bahuye n’ikibazo cy’ihungabana

Ubwo Abanyamusanze bibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, igikorwa cyabereye kuri Stade Ubworoherane, kuri uyu wa mbere tariki 07/04/2014, abantu 36 bagize ikibazo cy’ihungabana.

Ndabagaruye Chrystome ushinzwe kubungabunga indwara zo mu mutwe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri yatangarije Kigali Today ko abahuye n’ihungabana bagera 36, abagore 32 naho abagabo ni bane.

Aba ni bamwe mu bahungabanye baryamye nyuma yo gufashwa n'abantu bahugukiwe n'ihungabana.
Aba ni bamwe mu bahungabanye baryamye nyuma yo gufashwa n’abantu bahugukiwe n’ihungabana.

Abagize icyo kibazo cy’ihungabana, umubare munini wabo ni urubyiruko ruri mu cyiciro cy’imyaka 12 kugeza kuri 22 bivuze ko Jenoside yakozwe bataravuka, abandi bakiri abana bato cyane.

Igikorwa cyo kwita ku bagize ihungabana kigaragara ko cyari giteguwe neza kuko ubufasha bw’ibanze ku bagize icyo kibazo bwabonekaga ako kanya.

Bamwe mu bahuguwe no kwita ku ihungabana bafasha uwagize ihungabana kwinjira mu mbangukiragutabara.
Bamwe mu bahuguwe no kwita ku ihungabana bafasha uwagize ihungabana kwinjira mu mbangukiragutabara.

Mu bantu bakiriwe ngo batanu gusa ni bo bagejejwe kwa muganga nabo bafarashijwe barasezerwa; nk’uko Ndabagaruriye Chrystome wari ukuriye icyo gikorwa yakomeje abitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abobantubahungabanye nibahumure bakomere ntibizongera kandi birememo ikizere kejo hazaza kizaheza.

Phrodette yanditse ku itariki ya: 11-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka