Musanze: Abafite ubumuga bwo mu mutwe ngo ntibitabwaho nk’abandi

Abashakashatsi baturutse mu ishuri Fordham Law School muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baravuga ko ubushakashatsi bakoreye mu mirenge itandukanye y’akarere ka Musanze umwaka ushize wa 2013, bwagaragaye ko abafite ubumuga bwo mu mutwe batitabwaho kimwe n’abafite ubumuga bw’ingingo.

Ubwo batangazaga ibyavuye muri ubu bushakashatsi kuri uyu wa kabiri tariki 07/01/2014, bavuze ko bibanze ku kureba imbogamizi abana bafite ubumuga bahura nazo zibabangamira mu myigire yabo.

Umwe mu bakoze ubushakashatsi yagize ati: “Twasanze abantu bagifite imyumvire y’uko abantu bafite ubumuga ari abantu badashoboye cyangwa se badashobora kugira icyo bimarira, gusa ntabwo ari muri Musanze gusa cyangwa mu Rwanda gusa, ahubwo henshi ku isi ni gutyo bababona”.

Avuga kandi ko byagaragaye ko abana bafite ubumuga bagiye bitwa amazina atandukanye bagendeye ku bumuga bwabo ndetse no kubyo batabasha kwikorera nko kwizana ku ishuri, ibi rero bikabangamira ubwisanzure bwabo muri sosiyete.

Ikibazo nyamukuru cyagaragajwe n’iri tsinda, ngo ni uko abafite ubumuga bwo mu mutwe badafatwa kimwe n’abandi bafite ubumuga, bityo bagasaba ko hakorwa ubuvugizi ngo nabo begerezwe ibikorwa bitandukanye nk’amashuri ku rugero rumwe n’abandi.

“ Twasanze hari byinshi byakozwe mu guteza imbere imyigire y’abana bafite ubumuga. Kuri ubu amashuri yubakwa ateganya umwanya ugomba kunyurwamo n’abafite ubumuga, ururimi rw’amarenga ruri kwiga n’ibindi. Cyakora abafite ubumuga bwo mu mutwe bo baracyafite amashuri macye. Bikwiye gukorerwa ubuvugizi”; nk’uko byasobanuwe n’umwe mu banyamerika bakoze ubushakashatsi mu karere ka Musanze.

Ushinzwe abafite ubumuga mu karere ka Musanze, yavuze ko aba bashakashatsi baje gukora ubushakashatsi mu Rwanda bibanda ku karere ka Musanze, ariko bagakenera amakuru aturuka ku nzego zo hejuru.

Ati: “Hari byinshi badusobanuriye babonye, biturutse mu byo baganiriye n’abarimu, abanyeshuri ndetse n’abayobozi b’inzego zitandukanye mu karere. Icyiza nabonye ni uko batwemereye ubuvugizi, hagamijwe ko hari icyakorwa cyane cyane ku bafite ubumuga bwo mu mutwe”.

Avuga kandi ko kuri ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bakiri mu ngo iwabo, bitewe n’uko amashuri akiri macye.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko hakiri ikibazo cy’ibikoresho byatuma abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva babashe kuvugana n’abandi bantu, gusa ngo ibi nabyo bemeye kuzabikorera ubuvugizi.

Ikindi aba bashakashatsi bishimiye harimo amategeko arengera abafite ubumuga yagiyeyo mu 2007, ndetse n’inama nkuru y’abantu bafite ubumuga yagiyeho mu mwaka wa 2011, akaba ari inzego zifasha abantu bafite ubumuga kugirango uburenganzira bwabo bubashe kubahirizwa.

Aba bashakashatsi bavuze ko bikwiye ko abantu ku nzego zitandukanye bashyiramo imbaraga kugirango aya mategeko yubahirizwe.

Mu rwego rwo gusubiza ababahaye amakuru ibyo babonye, kuri uyu wa gatatu tariki 08/01/2014, aba bashakashatsi barahura n’abaturage b’imirenge ya Muhoza na Kimonyi, naho kuwa kane bakazahura n’abatuye umurenge wa Cyuve na Gacaca.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka