Muhanga: Abagore bacyanduza SIDA abana batwite ahanini ni abakobwa batagira abagabo

Bamwe mu baganga mu karere ka Muhanga baragaragaza ko ikibazo cy’abagore banduza abana batwite agakoko gatera SIDA, kuri ubu ari abakobwa baba badafite abagabo bemewe n’amategeko.

Clementine Batamuriza akora mu kigo nderabuzima cya Nyabinoni mu karere ka Muhanga avuga ko batagikunze kwakira abagore bafite ubwandu bwa SIDA baje kubyara kandi batarigeze bipisha na rimwe ngo bakurikiranwe bashyirwe ku miti igabanya ubwandu ndetse inabafasha kutanduza umwana batwite.

Ngo abo bajya bakira baje kubyara batarigeze bipimisha ngo ni abakobwa batagira abagabo bazwi kuko byagaragaye ko batinya kuza kwipimisha.

Iyo aje atinze akenshi abyara umwana wanduye kuko aba atarakurije gahuda za mbere. Ati: “kuri ubu dufite n’umwana w’imyaka itatu twabonye gutyo nyina yaje amwonsa dusanga nyina yaranduye n’umwana yaranduye, ubu twabashyize ku miti”.

Iyo umugore aje kwipimisha atwite bahita bamutangiza imiti bagapima n’abasirikare be bakareba aho bageze, iyo amaze kubyara wa mwana abyaye nawe bamushyira ku miti harimo n’imufasha kutandura.

Umwana wavutse ku mubyeyi wanduye ariko we ari muzima, ahabwa imiti ariko yagera ku mezi 19 agakurwa kuri ya miti imufasha kutandura maze nyina bakamusaba gucutsa wa mwana kugirango atazamwanduza.

Abahanga bagaragaza ko biba byiza iyo umwana uvutse ku mubyeyi wanduye atakonswa kubwo kumurinda kwandura nyamara ngo biragoye kubona insimburamashereka kuko nka kigozi yayingayinga amashereka iba ihenze atari buri wese wayibona.

Iyo umwana avukanye ubwandu, kuva icyo gihe akivuka ahita ashyirwa ku miti igabanya ubukana azanywa ubuzima bwe bwose.

Ibindi bibazo bakunze guhura nabyo ni abashakanye bajya babagana umwe yaranduye undi ataranduye, aha uwanduye ahita ashyirwa ku miti bakanabagira inama z’uburyo bakwirinda.

Imibare igaragazwa yaturutse mu mirenge yose muri uyu mwaka kugeza mu kwezi kwa cumi, ni uko abagore 98 bamaze gusamira mu bwandu bw’agakoko gatera SIDA; aba ni abaza kwipimisha inda bagasanga baranduye batari babizi.

Abagore bagera ku 133 basamiye mu bwandu bw’agakoko gatera SIDA bo bari basanzwe bakurikiranwa kwa muganga nk’abanduye.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Fortune Mukagatana, avuga ko ikibazo gihangayikishije ari uko aba bagore benshi basama kandi bari basanzwe bafite abandi bana.

Akaba avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga burushijeho kugirango abagore babashe kumva ko gusamira mu bwandu bifite ingaruka mbi nyinshi zirimo no kwanduza umwana ndetse no gucika intege.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka