Mu myaka irindwi abakoresha ibiyobyabwenge bikubye kabiri

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda riragenda rifata indi ntera kuko ababikoresha bakomeje kwiyongera nk’uko bigaragazwa n’imibare yo mu bitaro bya Ndera.

Igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyabanjirijwe n'urugendo
Igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyabanjirijwe n’urugendo

Byagarutsweho, mu gikorwa cyo kwamagana ibiyobyabwenge mu bana n’urubyiruko, cyateguwe n’umuryango Children & Youth Sports Organization ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC).

Ni igikorwa cyabaye ku itariki ya 25 Kanama 2018, hatangwamo ubutumwa butandukanye bwo kurwanya ibiyobyabwenge binyujijwe muri siporo.

Imibare igaragazwa n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera muri Gasabo, yerekana ko abahivurije batewe ibibazo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bari 994 muri 2010, baba 1432 muri 2015, muri 2016 babaye 2804 naho muri 2017 bagabanukaho gato baba 1960.

Ntigurirwa Theodore, umuganga mu bitaro bya Ndera uvura indwara zishingiye ku mitekerereze n’imiterere, avuga ko abakoresha ibiyobyabwenge ari bo ba mbere bashobora kubyirinda.

Agira ati “Ntawundi watuma ureka ibiyobyabwenge uretse wowe ubwawe wakwiha gahunda yo gutandukana nabyo. Polisi n’izindi nzego zirabirwanya ariko kurinda buri muntu biragoye, cyane cyane urubyiruko dore ko ari rwo rwiganje mu babikoresha, umuntu ubwe yirinze byacika”.

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko mu bafite hagati y’imyaka 14 na 35, 52% bafashe rimwe cyangwa kenshi ibiyobyabwenge bitandukanye.

Umwe mu bana bitabiriye icyo gikorwa, Nkunzimana Diogène, yemeza ko ibiyobyabwenge ari bibi kuko bituma umuntu agira imico mibi.

Ati “Gukoresha ibiyobyabwenge bituma umwana ata ishuri kandi ari ryo ntangiriro y’ubuzima, akajya mu ngeso mbi zirimo n’ubusambanyi bikaba byamukururira SIDA. Icyiza ni ukubigendera kure kuko nta cyiza cyabyo, mu kuruhuka tukikorera siporo ntitubihe umwanya”.

Uyo mwana kimwe na bagenzi be ngo biyemeje kuganiriza abandi bazi ko babikoresha kuko ngo bahari, babumvishe ububi bwabyo bityo babe babireka bitarabangiza cyane.

Uwateguye icyo gikorwa, Mukasa Nelson, avuga ko kigiye kuzajya kiba buri mwaka bityo kikazagera kuri benshi.

Ati “Iki gikorwa gitangijwe ku mugaragaro muri Kigali ariko kubera ko kiri muri gahunda ya Leta yo kurwanya ibiyobyabwenge, twiyemeje ko kiba ngarukamwaka. Tugiye kuzajya tugikorera no mu tundi duce tw’igihugu kugira ngo ubutumwa bugitangirwamo bugere kuri benshi bashoboka”.

Uwari uhagarariye Minisiteri ya siporo n’umuco muri icyo gikorwa, Habyarimana Florent, avuga ko ibiyobyabwenge bitatuma impano z’urubyiruko zigaragara.

Ati “Iki gikorwa twacyakiriye neza kuko siporo ishingiye ku rubyiruko kandi impano zarwo zitabasha kugaragara rukoresha ibiyobyabwenge kuko bica intege. Ni ngombwa rero kubirurinda hatangwa ubutumwa bubyamagana bityo bazavemo abakinnyi beza bazira umuze”.

Icyo gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge no kurwanga SIDA mu bana n’urubyiruko, rwatangiriye mu mujyi rwagati rusorezwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kurwanya Ibiyobyabwenge byarananiranye ku isi yose.CIA yo muli Amerika,ntako itagize ngo ice ibiyobyabwenge ku isi,cyane cyane muli Colombia na Afghanistan.Ariko byarayinaniye.
Ibiyobyabwenge,harimo:Itabi,Urumogi,Cocaine,Cannabis,Marijuana,Hashish,Mayirungi,etc..Muzarebe neza,ku ipaki y’itabi haba handitseho ko "Itabi ryica" cyangwa ko "Itabi ryangiza ubuzima".Muli 2 Abakorinto 7:1,imana itubuza "kwangiza umubiri wacu".Abanywa ibiyobyabwenge,baba bakora icyaha.Niyo mpamvu Abahamya ba Yehova bose ku isi nta numwe unywa itabi cyangwa ufata ikindi kiyobyabwenge.Ubikoze bamuca mu idini.

Kabera yanditse ku itariki ya: 27-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka