Miliyari 2.5 z’abatuye isi bugarijwe n’isuku nkeya

Mu gihe tariki 19/11/2013 hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero, ku isi harabarurwa abantu bagera kuri miliyari 2.5 bafite ikibazo cy’isuku nke iterwa no kutagira ubwiherero.

Uyu munsi ufatwa nk’umunsi udasanzwe washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye muri Nyakanga uyu mwaka, ugena ko wajya wizihizwa tariki 19 Ugushyingo buri mwaka mu ntumbero yo gukangurira abantu batandukanye kwita ku isuku n’isukura y’aho batuye.

Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye igaragaraza ko 1/3 cy’abatuye isi badafite ubwiherero bufatika, hafi ya 50% byabo bari ku mugabane w’Afurika munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bituma ku gasozi cyangwa ahandi hantu byoroshye kwanduza amazi bigatera indwara zo gucibwamo.

Ngo abana ibihumbi 800 bari munsi y’imyaka itanu bitaba Imana bahitanwe no gucibwamo buri mwaka kandi umwana umwe yitaba Imana buri munota, isuku nke ni yo mpamvu nyamukuru itungwa urutoki; nk’uko bitangazwa na Ban-Ki-Moon, Umunyamabanga Mukuru wa UN.

Ban-Ki-Moon ashimangira ko gushyiraho umunsi mpuzamahanga w’ubwiherero ari gushimangira akamaro ifitiye abantu n’ibidukikije muri rusange.

Ibihugu byakataje mu bukungu ngo bishora akayabo ka miliyari 260 z’amadori ku isuku n’isukura buri mwaka, habaye kwigomwa idolari rimwe rigashorwa mu bikorwaremezo ryikuba gatanu kuko rituma abantu bagira ubuzima bwiza.

Abakobwa bava mu ishuri, abagore bafatwa ku ngufu kubera ubwiherero

Ubwiherero buri mu mpamvu ituma abana b’abakobwa bageze mu bwangavu bata ishuri kuko batabona ahantu heza ho kwiherera mu mutekano uhagije. Ngo iyo amashuri afite ubwiherero bwiza, abakobwa bagana ishuri biyongeraho 11% n’abagore bibarinda gufatwa ku ngufu ; nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero w’uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dushyize hamwe tukaganira ku bwiherero n’isuku dushobora guteza imbere ubuzima bwiza bwa 1/3 cy’abatuye isi.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka