Kwigisha abato kuboneza urubyaro si ukubagabiza ubusambanyi - Imbuto Foundation

Umuryango Imbuto Foundation ntiwemeranya n’abavuga ko kwigisha abakiri bato ibyo kuboneza urubyaro ari ukubagabiza ubusambanyi ahubwo ko hari ibibazo byinshi bibarinda.

Bamwe mu bakozi b'umuryango Imbuto Foundation yagize uruhare mu gutegura iyi nama
Bamwe mu bakozi b’umuryango Imbuto Foundation yagize uruhare mu gutegura iyi nama

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018, ubwo uyo muryango wagezaga ku bitabiriye inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro ibera i Kigali, ibyo ukora mu rwego rwo gufasha urubyiruko kumenya ibijyanye no kuboneza urubyaro n’uko babona serivisi kuri byo.

Félix Hagenimana, umukozi wa Imbuto Foundation ushinzwe ikurikiranabikorwa n’ubushakashatsi, avuga ko ari ngombwa kwigisha abana ibyo kuboneza urubyaro.

Agira ati “Ni ngombwa kwigisha umwana muto cyane cyane abakobwa ibijyanye no kuboneza urubyaro kuko nutabimwigisha ari bwo bazamushuka bakamutera inda itateguwe bitewe no kutagira amakuru, akaba yanahandurira na SIDA. Agomba rero kumenya icyamufasha kwikingira n’aho yagikura”.

Arongera ati “Icyo twabonye ni uko hari ababyeyi bamwe batemerera abana ko bagana ahatangirwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kuko bavuga ko bagiye kuba abasambanyi. Iyo myumvire rero ikwiye guhinduka, ababyeyi ubwabo bakajya bigisha abana iby’ubuzima bw’imyororokere bakiri bato”.

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko mu Rwanda mu bakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19, 2% muri bo bakoresha bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro.

Imbuto Foundation kandi ngo yatangije umushinga wo gufasha abana babyaye imburagihe kugira ngo basubire mu buzima busanzwe.

Aha ngo bafashwa kwiyakira, ababishoboye bagasubizwa mu ishuri, abandi bagafashwa gutangira gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu bahereye ku kwizigamira, ibyo bikorwa ngo bikaba bimaze kugera ku bana 175 bo muri Rubavu nyuma y’umwaka umushinga utangiye.

Thérèse Karugwiza, ushinzwe uburinganire, urubyiruko n’uburenganzira bwa muntu muri UNFPA, avuga ko abana biga ubuzima bw’imyororokere mu mashuri ariko ko bidahagije.

Ati “Ibyo biga mu mashuri ni mu magambo, bakeneye kujya kwa muganga bakerekwa ibihari n’uko bikoreshwa. Nk’abana kuva ku myaka 12 bose barabikeneye, kuko mu ishuri abarimu batemerewe kubereka uko agakingirizo gakoreshwa kandi ari ko kabarinda inda zitateguwe, SIDA, n’izindi ndwara”.

Arongera ati “Muri gahunda dufite zo kureba uko icyo kibazo gihagaze, ababyeyi twasanze ari bo bafite ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere kuko abana babukura mu ishuri, muri bagenzi babo, kuri Internet n’ahandi. Ababyeyi rero na bo bakeneye guhugurwa, bakamenya ibyo bagomba kuganiriza abana hakurikijwe imyaka yabo”.

Biteganyijwe ko iyo nama mpuzamahanga ku bijyanye no kuboneza urubyaro yari imaze iminsi ibera i Kigali, isoza imirimo yayo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murarenganya Imbuto Foundation.Ntabwo ariyo ituma Abasore n’Inkumi b’iki gihe basambana.Nkuko bible ivuga,turi mu minsi y’imperuka.Kera,abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari Vierge (amasugi).None gusambana bisigaye byitwa "gukundana".Udafite Girlfriend/Boyfriend baramuseka.Nyamara akenshi bijyana mu busambanyi.Ikibabaje nuko bikorwa n’abantu biyita abakristu.Imana yerekana ko abantu bose bakora ibyo itubuza batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo idusaba,nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka.Kwishimisha akanya gato hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka,ni ukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

Gatera yanditse ku itariki ya: 15-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka