Kuki hari abita amafiriti french-fries ?
Nubwo hari abavuga ururimi rw’Icyongereza bita ikiribwa cy’amafiriti french-fries, ririya jambo french ngo abantu bashobora kuba bibwira ko bivuga igifitanye isano n’Abafaransa, si ko biri.
Umunyamakuru wo mu gihugu cy’Ubufaransa, Philippe Vandel, mu nkuru dusanga kuri 7sur7.be avuga ko kwita amafiriti kuriya atari uko Abafaransa bashatse kwiyitirira ririya funguro ubundi ryahimbwe n’Ababirigi.
Asobanura ko mu rurimi rw’Abanyirlande rwa kera, french byasobanuraga “gikasemo ibice”. Icyo gihe rero ijambo french dusanga muri iriya nyito French-fries ntaho ryari rihuriye no kuvuga igifitanye isano n’Abafaransa, ahubwo uwabyumvaga yatekerezaga ku birayi bikasemo uduce.
Hagati y’ikinyejana cya XIX n’intangiriro y’icya XX, ngo Abanyirlande hafi miliyoni bimukiye mu bihugu nka Leta Zunze Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Ositarariya (Australie), maze bakwiza ririya zina mu bihugu bari bimukiyemo.
Uretse abavuga "French-fries" ubundi mu cyongereza amafiriti yitwa "chips".
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kudusobanurira nanjye ndabimenye nzabisobanurira n`abandi.
NTURORA IBYO TUBA DUKENEYE?
Murakoze kudusobanurira in deap, nanjye byari byarancanze.