Kuboneza urubyaro mu bangavu ntibivugwaho rumwe

Bamwe mu babyeyi bavuga ko kwemerera abana kuboneza urubyaro bitandukanye n’indangagaciro ndetse n’umuco w’Abanyarwanda, ariko abandi bagasanga bikwiye kuko ibihe byahindutse.

Hari abavuga ko abana basigaye bakora imibonano mpuzabitsina ku buryo kuba baboneza urubyaro ntacyo bitwaye, gusa abandi bakavuga ko bidakwiye kuko umwana adakeneye kuboneza urubyaro kandi ntarwo aragira, dore ko ngo bishobora no kumugiraho ingaruka igihe yazakenera kugira urubyaro, akaba ashobora no kurubura.

Gusa hari abandi basanga kuboneza urubyaro ari ngombwa ku bana kubera ikibazo cy’ubwiyongere bw’abana batwita, bityo ko baramutse bahawe uburyo bubarinda gutwra inda, bazabyara bamaze kuba bakuru igihe kigeze.

Hari imiryango iharanira ko abana bari munsi y’imyaka 20 na bo bakwemererwa kuboneza urubyaro kandi bakabikorerwa bitabaye ngombwa ko bajya kwa muganga gusaba iyo serivisi bari kumwe n’ababyeyi, ahubwo ababishaka bakaba bakwijyana. Kuko kutabyemererwa cyangwa se kutabikorerwa mu ibanga ngo bituma bamwe bajya kuzikuramo rwihishwa, mu buryo butemewe, zikaba zanabahitana.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) rivuga ko abagore bakwiye kugira uruhare ndetse n’uburenganzira ku buzima bwabo bw’imyororokere, ku gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse no kuboneza urubyaro, bakabikora ku bushake nta gahato.

Kuri ubu UNFPA Rwanda ikaba yarateguye ubukangurambaga bwo kuva tariki 24-28 Gicurasi 2021 bugendera ku nsanganyamatsiko igira iti “Umubiri wanjye, Agaciro kanjye”.

Mark Bryan Schreiner uyobora UNFPA mu Rwanda, ashima intambwe u Rwanda rwateye mu guteza imbere umugore cyane cyane mu kumwongerera ubumenyi ku burenganzira bwe ku buzima bw’imyororokere.

Avuga ko hari ibihugu 56 bakoreyemo ubushakashatsi bagasanga abagore mu Rwanda baza imbere mu kumenya uburenganzira bwabo ku buzima bw’imyororokere, ku mibonano mpuzabitsina no kuboneza urubyaro.

Ati “Ni ikimenyetso cyiza cy’iterambere mu gusobanukirwa uburenganzira ku buzima bw’imyororokere. Twabonye uburyo abashakanye bitabira kuboneza urubyaro. Abitabira gukoresha ubu buryo bugezweho mu kuboneza urubyaro bariyongereye.”

Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo inda ziterwa abana zigabanuka, urugendo ngo ruracyari rurerure, bakaba bagomba kurushaho kuganira kuri iki kibazo, kandi amategeko ahana ababigiramo uruhare agakurikizwa.

N’ubwo hari abasaba ko abana bakwemererwa kuboneza urubyaro, Depite Nyirabega Euthalie, asanga umwana adakwiye kuboneza urubyaro kandi ntarwo afite.

Ati “Umwana se urubyaro arufite hehe ko adafite uwo barubyarana? Umwana arahohoterwa uwamuhohoteye akabibazwa. Uwo mwana ahubwo tumufasha iki kuri icyo kibazo cy’ihohoterwa?”

Mark Bryan Schreiner uyobora UNFPA mu Rwanda (ibumoso), Depite Nyirabega Euthalie (hagati), hamwe na Batamuliza Mireille ushinzwe iterambere ry'umuryango no kurengera abana muri MIGEPROF batanze ibiganiro ku buryo abagore bagira uruhare ku gufata ibyemezo ku buzima bw'imyororokere
Mark Bryan Schreiner uyobora UNFPA mu Rwanda (ibumoso), Depite Nyirabega Euthalie (hagati), hamwe na Batamuliza Mireille ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera abana muri MIGEPROF batanze ibiganiro ku buryo abagore bagira uruhare ku gufata ibyemezo ku buzima bw’imyororokere

Itegeko ry’umuryango mu Rwanda ntiryemerera umukobwa uri munsi y’imyaka 18 guhabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro kwa muganga, kuko aba ataregeza igihe cyo kwifatira umwanzuro.

Icyakora itegeko riteganya ko umukobwa uri munsi y’imyaka 18 aba atarageza imyaka y’ubukure afashijwe n’umubyeyi we cyangwa umurera, ashobora guhabwa ibimufasha kwirinda gusama inda itateganyijwe nyuma yo gusuzuma impamvu umuhagarariye agaragaza, dore ko uwo mwana uri munsi y’imyaka 18 atemerewe no gushyingirwa.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko abana babyaye bataruzuza imyaka 19, muri 2018 ni 19,832, muri 2019 ni 23,628, naho muri 2020 ni 19,701.

Abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19 bahawe serivisi zo kuboneza urubyaro,muri 2018 ni 27,357 naho muri 2019 ni 23,916.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuboneza urubyaro mu bangavu,ni agahomamunwa.Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi buziyongera.Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,twigisha abana bacu ijambo ry’Imana hakiri kare.Bigatuma bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi.Abana bacu,muzababona bali kumwe n’ababyeyi babo mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana.
Uwo niwo muti wonyine.Abagurira abana babo Kapote ngo batabyara,ni icyaha mu maso y’Imana yaturemye kandi bizababuza paradizo.Byerekana gutsindwa kw’amadini n’abayoboke bayo.Nibyo bibagiraho ingaruka mbi.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

@ Rwanamiza,ugomba kuba uri umuyehova.Nibo bajyana n’abana babo mu nzira bakabwiriza.

zaninka yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka