Kimironko: Umubyeyi arasaba ubufasha bw’aho kuba n’umwana we

Umubyeyi witwa Uwamahoro Mediatrice, wo mu Mudugudu w’Urugwiro, Akagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, arasaba ubufasha bwo kubasha kubona icumbi, ndetse n’umwana we agasubira mu ishuri.

Uwamahoro n'umuhungu we barara mu ruganiriro aho bacumbikiwe n'umugiraneza
Uwamahoro n’umuhungu we barara mu ruganiriro aho bacumbikiwe n’umugiraneza

Uwamahoro afite ubumuga bw’ingingo yatewe no kwikubita hasi mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2021.

Ni umubyeyi ugendera mu mbago ebyiri, ndetse ubona ko gutambuka uko bisanzwe bitarongera gukunda neza.

Yaguye ari mu masaha y’ijoro, ava gushaka ibitunga umuryango we, wari usanzwe ugizwe na we ubwe, umugabo we ndetse n’umwana wabo w’umuhungu, ubu uri mu kigero cy’imyaka 16.

Uwamahoro avuga ko ubusanzwe yari abanye n’umugabo we n’ubundi mu bibazo, aho ari we ubwe washabikaga acuruza ibitunguru, kugira ngo abashe gutunga uwo muryango.

Uwo muryango n’ubusanzwe ngo wabagaho mu buzima buciriritse cyane, na cyane ko ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Nyuma yo kugwa akavunagurika, yongeye kugarura ubwenge ari mu bitaro bya Kibagabaga, aho yarwariye kugeza asezerewe akajya gukomeza kwivuza ari mu rugo.

Bidateye kabiri, umugabo wa Uwamahoro yamutaye mu nzu ntoya bakodeshaga, uwo mubyeyi n’umwana batangira ubuzima bwo kuzerera batagira aho barara.

Umwe mu bagore bari inshuti yamenye ayo makuru, yiyemeza kumucumbikira mu buzima bugoye na we yari arimo, ariko nyuma y’iminsi itatu gusa aramusezerera.

Uwamahoro avuga ko we n’umuhungu we basubiye ku muhanda, bongera kurara aho babonye, harimo no ku mbaraza z’inzu.

Uzamukunda (wicaye) ni we ucumbikiye Uwamahoro n'umuhungu we
Uzamukunda (wicaye) ni we ucumbikiye Uwamahoro n’umuhungu we

Ubu hashize ibyumweru bitatu gusa, acumbikiwe n’undi mugenzi we watandukanye n’umugabo, yakumva ikibazo cy’uwo mubyeyi akiyemeza kumwakira bakabana mu buzima bugoye na we ubwe abayemo.

Jeanne Uzamukunda (ucumbikiye Uwamahoro), afite abana babiri. Acumbitse mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, byombi bitoya cyane.

Uyu Uzamukunda arara mu cyumba n’abana be babiri, hanyuma Uwamahoro n’umuhungu we w’imyaka 16 bakararana mu ruganiriro, na rwo ruba rwuzuyemo ibikoresho byo mu rugo, birimo amasafuriya, imbabura, amasahane, n’ibindi.

Uzamukunda agira ati “Urabona uko iyi nzu imeze, ndihangana nkaryama mu cyumba n’abana babiri, uyu na we n’umuhungu we bakaryama ahangaha. Iyo tugize icyo tubona turarya, kitaboneka ubwo ni uko tukiryamira”.

Uwamahoro avuga ko abayeho mu buzima bugoye cyane bwo kutagira aho aba, kutabona icyo kurya, hakiyongeraho kuba umwana we atakiga kubera kubura ibikoresho by’ishuri.

Asaba Leta ndetse n’abagiraneza kumufasha nibura akabasha kubona aho aba, hanyuma umwana akabasha gusubira mu ishuri.

Ati “Icyo nasaba ni uko nabona nibura aho mbasha kurambika umusaya, ubundi umwana wanjye agasubira kwiga. Ikindi nasaba gufashwa kubona imibereho kuko ubu sindabasha kugira icyo nakwikorera”.

Uwamahoro n'umuhungu we
Uwamahoro n’umuhungu we

Mukankomeje Dancille, umwe mu baturanye na Uwamahoro, avuga ko uyu mubyeyi abayeho nabi kuko atungwa n’abaturage kandi nabwo atari ibihoraho.

Na we asaba inzego zose gutabara uyu muturage akava muri ubwo buzima.

Ati “Mudufashe rwose inzego zose zimenye agahinda k’uyu mubyeyi. Mutubwirire umubyeyi wacu Paul Kagame, tuzi ko akunda abaturage be, kandi afite abo bakorana mu nzego z’ibanze, rwose batabare uyu mubyeyi”.

Uwamahoro avuga ko yagerageje kwegera ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko, bakamubwira ko bigeze kumufasha atararwara, bityo ko nta bundi bufasha bamubonera.

Ati “Ngicuruza bampaye ibihumbi 100 byo gukoresha mu bucuruzi nk’umuntu wo mu cyiciro cya mbere, ariko mu burwayi bwanjye ayo yose yahise ashira”.

Arongera ati “Ubwo nasubiye ku murenge barambwira ngo nta bundi bufasha bampa”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Rwabukumba Umuhoza Mado, yabwiye Kigali Today ko ubuyobozi bw’umurenge bwamaze gusura uyu mubyeyi aho acumbitse, kandi ko hari ubufasha agiye guhabwa.

Uyu muryango usanzwe ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe
Uyu muryango usanzwe ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe

Uyu muyobozi avuga ko mu makuru bamenye ari uko umugabo wa Uwamahoro asanzwe akora akazi k’ubufundi, bityo bakaba bagiye kumushakisha bakagerageza guhuza umuryango.

Ati “Uwo mugabo agomba kumva ko afite inshingano zo kwita ku muryango we, n’ubwo habaho ubufasha ariko bakaba babana”.

Ku ikubitiro, uyu muyobozi yavuze ko bagiye gukodeshereza uyu mubyeyi inzu yo kuba abayemo by’igihe gito, hanyuma umuryango wose wazamara kongera gusubirana bakaba bakomeza gushaka imibereho bo ubwabo.

Ku kibazo cy’umwana wa Uwamahoro utiga, uyu muyobozi yavuze ko bamenye amakuru ko yari yarahagaritse ishuri kubera ko yirukanwe azira imyitwarire mibi, ariko ko bagiye kujya kumusabira imbabazi agasubira kwiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka