Karongi: Umwaka wa 2013 usize ubwandu bwa SIDA bugabanutse mu rubyiruko

Abashinzwe urubyiruko mu karere ka Karongi baratangaza ko umwaka wa 2013 usize habonetse ubwandu bushya butatu gusa mu rubyiruko rwipimishije. Ibi ngo byatewe nuko hashyizwe imbaraga nyinshi mu bukangurambaga n’amahugurwa menshi y’abo bise Abakangurambaga b’Urungano.

Nk’uko byemezwa n’umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko (YEGO Center) mu karere ka Karongi, Mukakarangwa Assumpta, mu mwaka wa 2012 mu bantu basaga ibihumbi 30 baribitabiriye ibikorwa bya YEGO Center mu bihe bitandukanye, 300 gusa ni bo bipimishije habonekamo ubwandu bushya 80, ariko muri uyu mwaka ugiye kurangira ngo habonetse ubwandu bushya butatu gusa.

Mukakarangwa avuga ko iyi ntambwe bayikesha ubwitange bw’Abakangurambaga b’Urungano b’akarere ka Karongi bari muri clubs zo kurwanga SIDA. Ikigo kandi ngo cyanatanze amahugurwa menshi, gikora ubukangurambaga ubudatuza mu mirenge yose 13 igize akarere.

Iburyo, Mukakarangwa Assumpta, umuhuzabikorwa w'ikigo cy'urubyiruko rwa Karongi, aganira n'urubyiruko.
Iburyo, Mukakarangwa Assumpta, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko rwa Karongi, aganira n’urubyiruko.

Imwe mu ntego z’ikigo YEGO Center ni uguhuriza hamwe urubyiruko mu bikorwa byubaka igihugu kandi bagahabwa n’amasomo abashishikariza kwiyitaho birinda SIDA kugira ngo bagire ubuzima bwiza ; nk’uko Nyamurinda Protais uri muri komite y’urubyiruko mu karere yabisobanuye.

Kimwe muri ibyo bikorwa, ni umuganda urubyiruko rwakoze kuri uyu wa kane tariki 26/12/2013 ahakikije inyubako y’akarere, ku kigo cy’urubyiruko no ku cyicaro cya Police mu murenge wa Rubengera.

Urubyiruko rwitabiriye uwo muganda ruvuga ko rushimishwa no kubona ruhabwa umwanya wo kuba ingirakamaro mu buzima bw’igihugu kandi narwo rukaboneraho kwiyubakira ejo hazaza heza.

Umurerwa Zayinabu w’imyaka 23 y’amavuko amaze umwaka urenga yinjiye mu kigo YEGO Center. Ngo gukorana na bagenzi be ibikorwa byubaka igihugu, ni ishema kuri we cyane cyane ko yizeye adashidikanya ko afite imbere heza bitewe n’ubuybozi bubaha umwanya wo kuba ingirakamaro.

Mugenzi we Niyigena Sylvestre we ni perezida w’itorero ndangamuco ‘Impiganira kurusha’. We ngo ashimishwa n’uko uyu mwaka wa 2013 usize urubyiruko rwa Karongi rwumva kandi rukumvira nk’uko abivuga, ngo bikaba bigaragarira mu kwitabira ibikorwa byubakwa batozwa n’ubuyobozi.

Nyuma y'umuganda urubyiruko rwarabyinnye rwiva inyuma.
Nyuma y’umuganda urubyiruko rwarabyinnye rwiva inyuma.

Uwo muganda wakozwe mu rwego rw’ubukorerabushake nyuma y’amahugurwa urubyiruko rw’Abakangurambaga ba Karongi bari rumazemo iminsi ibiri bahugurwa ku bukorerabushake, kwirinda icyorezo cya SIDA no kuba abakorerabushake babungabunga ibidukikije.

Umuyobozi w’umurenge wa Rubengera, aho ikigo YEGO Center gifite icyicaro, Mutuyimana Emmanuel aganiriza urubyiruko yaruhamagariye gukomeza gushyira imbaraga mu kwitabira umuganda kuko byamaze kugaragara ko abantu badohotse ku muganda ku rwego rw’igihugu kandi abenshi bakaba ari urubyiruko.

Mutuyimana yanabamenyesheje ko akarere ka Karongi gafite gahunda y’umwihariko yo guhuza urubyiruko rwa Karongi n’urw’umuryango FPR Inkotanyi mu muganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu usoza ukwezi k’umuganda, ari nawo wanyuma muri uyu mwaka wa 2013.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka