Kangaroo ikora imibonano mpuzabitsina rimwe ikayirangiza ari uko ipfuye

Inyamaswa yitwa kangaroo (kangourou) ngo ikora imibonano mpuzabitsina rimwe mu gihe cy’amasaha arenga 12, ariko ngo ikayikorana imbaraga nyinshi ku buryo iyirangiza yananiwe cyane igahita ishiramo umwuka.

Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Australia bwatahuye ko uburyo kangourou z’ingabo zikora imibonano mpuzabitsina ngo zikoresha imbaraga nyinshi zishaka kwemeza ingore nyinshi icyarimwe, bigatera imisemburo yazo kuba myinshi mu mubiri igashwanyaguza ubushobozi bw’umubiri bwo kiwirinda zigahita zipfa.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga bari bamaze imyaka myinshi bibaza impamvu kangaroo z’ingabo zihwera iyo zimaze gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi ariko ngo byabaga gusa kuri kangaroo zitunzwe no kurya udukoko duto tw’inigwa-habiri (insect-eating marsupials).

Mu mpamvu zatangwaga n’ababyitegereza, ngo bibeshyaga ko biterwa no kuba ziba zarwanye na ngenzi zazo, cyangwa ngo zikiyahura ngo zisigire urubyaro ibyo kurya bihagije. Ibi ariko ngo ni ibihuha bidafashije kuko ngo impamvu nyayo ari uko izo nyamaswa ziba zishaka ko mu nshuro imwe gusa zasiga ziteye inda ingore zazo zikazabona urubyaro.

Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa National Academy of Sciences cyatangaje aya makuru, kiravuga ko ubusanzwe ingore za kangourou zirinda inshuro imwe gusa mu mwaka. Ibi ngo bituma iyo ingabo ibibonye ikoresha imbaraga zayo zose ngo iyo nshuro imwe isige ziteye inda.

Ngo Kangaroo ikora imibonano mpuzabitsina rimwe ikayirangiza ari uko ipfuye.
Ngo Kangaroo ikora imibonano mpuzabitsina rimwe ikayirangiza ari uko ipfuye.

Umushakashatsi witwa Diana Fisher wo muri kaminuza ya University of Queensland wari ukuriye itsinda ryakoze ubushakashatsi yavuze ko mu gukoresha izo ngufu zose bigera ubwo ingabo yemera ikahagwa ariko igasigira ingore urubuto rw’uburumbuke.

Yagize ati “Ubusanzwe gushaka gusiga urubyaro biravuna kandi ibyaremwe byose bikoresha imbaragaa nyinshi ngo birumbuke. Izi kangaroo zo rero ziba zimaze igihe zitabikora, noneho igihe zibikoreye zigakoresha imbaraga nyinshi dore ko zibona ayo mahirwe rimwe mu mwaka. Ibyo nibyo bituma zihita zihwera iyo zirangije.”

Ibi ariko byari bisanzwe bibaho mu bwoko bwihariye bw’amafi n’ibihingwa bimwe na bimwe ko bikora imibonano mpuzabitsina rimwe risa bigahita bihwera, ariko ngo kangaroo ni ubwoko bwa mbere bumenyekanye mu nyamaswa zitwa inyamabere zikora iyo mibonano kugera zishizemo umwuka.

Uyu mushakashatsi Fisher yavuze ko ngo biterwa n’imisemburo myinshi umubiri wa kangaroo ukora igihe iri mu mibonano mpuzabitsina.

Madamu Fisher yagize ati “Iyo zibonye aya mahirwe, kangaroo zimara amasaha ari hagati ya 12 na 14 zikora imibonano n’ingore zishobora kuba nyinshi icyarimwe. Ibi bituma zikoresha imbaraga zazo zose bikazitera gupfa.”

Ubu bushakashatsi ngo bwakozwe n’abahanga bo muri kaminuza za University of Sydney na University of Tasmania. Bakurukiranye kandi basesengura amoko 52 ya za kangaroo zo mu bihugu bya Australia, Papua New Guinea no muri Amerika y’amajyepfo mbere yo gutahura imoamvu nyayo itera zimwe gupfa bitunguranye bityo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

NTIBAVUGA BAVUGA: inyamaswa ntago zikora imibonano mpuzabitsina ahubwo zirimanya( kwimya). abanyamakuru baragwira kabisa

kosora yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

none kangaro ibyara rimwe gusa ?

k2pacy.g yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Biratangaje

Fulgence yanditse ku itariki ya: 21-10-2013  →  Musubize

Wowe werekanye atari Kangaroo uri umuntu w’umugabo. Nanjye bitumye nkora research mbona uyu mugabo yaturagiye, ntibasoma

grace yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

Ndabona nanjye ntabyemera. Muzarebe kuri youtube.com mushake ikitwa animals mating. Ko mbona kangaroo idahita ipfa ra? Mubanze musesesngure neza mbere yo kutubwira inkuru mudahagazeho.

Gahanga yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

hazashakwe imiti yo kugabanya ubushyuhe mumibiri ya kangaroo ziri muri activity yazo.

alias yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Bite ariko? mwagiye mwandika inkuru nyayo itari ibihimbano.Abazi igifaransa ni musome:Le sexe jusqu’à la mort: l’étrange comportement suicidaire du Antechinus agilis mâle.Les mâles d’une espèce de marsupiaux vivant en Australie meurent tous après l’accouplement. Pour une espèce de petits marsupiaux d’Australie, il ne s’agit pas d’un accident de luxure, mais bien d’un processus systématique......Ubwo se urashaka kuvuga ko Antechinus agilis ( marsupiaux) ari Kangaroo cyangwa ni ubwoko bw’imbeba ? ni imbeba ndetse na ntoya cyane ntago ari kangaroo.

Pundit yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

biriya ni ugukora imibonano mpuzabitsina? cyangwa ni ukwimanya?

Matabaro yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka