Ingo mbonezamikurire y’abana bato zigiye kongera gufungura

Mu gihe ingamba zo kwirinda COVID-19 zahagaritse imikorere y’ibigo bimwe na bimwe birimo n’ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs), hatangiye kwigwa uburyo izo ngo zakongera gufungura mu gihugu hose.

Ibi ni ibyavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, yabereye mu Karere ka Musanze ku wa kane tariki 12 Ugushyingo 2020.

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Abanyamabanga Nshingwabikorwa mu turere n’abahagarariye serivise z’ubuzima muri utwo turere. Intego y’iyo nama yari ukuganira ku buryo ingo mbonezamikurire zakongera gufungurwa.

Muri iyo nama, baganiriye ku ngingo zinyuranye aho bagiye bareba ibikenewe kugira ngo izo ngo zongere gufungura, biga ku mbogamizi zihari ndetse hemezwa ko hari amatsinda y’abantu bagiye guhugurwa hirya no hino mu gihugu ku bijyanye no kwirinda COVID-19 n’uburyo bagomba kwakira abana, ndetse bakazahugurirwa n’uburyo raporo zitangwa ku bana bafite ibibazo by’igwingira, zihuzwa n’ukuri.

Iyo nama yayobowe n’Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Dr Asiimwe Anita. Yabwiye abitabiriye iyo nama ko mu bikorwa byihutirwa harimo kureba uburyo gahunda z’ingo mbonezamikurire y’abana bato(ECDs) zakongera gusubukurwa.

Dr Asiimwe Anita
Dr Asiimwe Anita

Yanasabye abitabiriye iyo nama kubishyiramo imbaraga no kubitegura neza hirindwa ikwirakwizwa rya COVID-19, aho yemeza ko bizatangira mu minsi mike.

Atangiza iyo nama, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yavuze ko imikurire y’abana bato igomba kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko nk’intara ifatwa nk’ikigega cy’ibiribwa by’amoko atandukanye kandi bihagije.

Avuga ko nta mwana wo mu Ntara y’Amajyaruguru ukwiye kugwingira, aho yasabye abitabiriye inama gukomeza ubukangurambaga kugira ngo abaturage basobanukirwe neza indyo yuzuye.

Guverineri Gatabazi JMV
Guverineri Gatabazi JMV

Mu gihe ubuyobozi bwemeza ko Intara y’Amajyaruguru ikungahaye ku biribwa bifite intungamubiri, haracyagaragara umubare munini w’abana bagwingiye aho muri raporo za Minisiteri y’Ubuzima z’imyaka ishize byagaragaye ko uturere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru twagiye tuza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye n’abagaragaza indwara zituruka ku mirire mibi.

Biyemeje gukaza ubukangurambaga mu gusobanurira abaturage indyo yuzuye
Biyemeje gukaza ubukangurambaga mu gusobanurira abaturage indyo yuzuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka