Imiti itujuje ubuziranenge yatangiye gukurwa ku isoko

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) buvuga ko bwashyize ingufu mu kugenzura imiti yinjira mu gihugu ku buryo iyinjiye itujuje ubuziranenge idacuruzwa ku isoko ry’u Rwanda.

Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba
Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba

Byatangarijwe mu nama mpuzamahanga ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019 ikazamara iminsi itanu, igamije kwiga ku ndwara zikunda gufata abantu n’ubuziranenge bw’imiti izivura kugira ngo barebere hamwe uko bahangana n’ibibazo bijya bigaragara mu buvuzi biturutse ku miti.

Ni inama yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ku bufatanye n’umushinga wa PROFORMA wita kuri ibyo bibazo mu karere u Rwanda ruherereyemo, za kaminuza zinyuranye, abashakashatsi ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye muri iyo gahunda.

Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Charles Karangwa, avuga ko ikigo akuriye cyaje ngo gikemure ibibazo by’imiti yinjiraga mu gihugu itujuje ubuziranenge.

Agira ati “Leta yashyizeho icyo kigo ngo gihangane n’ibyo bibazo, gihereye ku kugenzura iyinjira mu gihugu niba yujuje ubuziranenge. Ubu twatangiye gusaba ko imiti yose yinjira yandikwa mu gitabo cy’imiti yemewe gucuruzwa mu Rwanda, ndetse na mbere y’uko ijya ku isoko tukabanza tukayipima”.

Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Charles Karangwa
Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Charles Karangwa

“Kuva twabitangira hari imiti myinshi twakuye ku isoko yiganjemo ihabwa ababyeyi bamaze kubyara ngo badakomeza kuva ariko twayisimbuje indi. Hari imiti igera kuri 15 twapimye, muri yo itatu yakuwe ku isoko, kimwe n’iy’inzoka nka Mebendazole na Albendazole”.

Icyakora iyo miti yahagaritswe ni imwe mu yinjiye, ugasanga ari nk’ikiciro kimwe (batch), hanyuma abakozi ba RFDA bayipimye basanga itujuje ubuziranenge, ariko iyinjiye nyuma idafite ibibazo n’ubu irakoreshwa, ntabwo yakuwe ku isoko.

Kabatende Joseph, umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe kwandika imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, avuga ko barimo gukora ubushakashatsi ku miti imwe n’imwe ngo hamenyekane ingaruka zayo ku bayifata.

Ati “Buri mwaka haba igikorwa cyo guha abana ibinini by’inzoka ariko byaje kugaragara ko tudakurikirana ngo turebe ingaruka bibagiraho. Icyo dukora muri ubu bushakashatsi ni ukureba niba izo gahunda zitanga umusaruro, tukazereka MINISANTE ibyavuyemo ifate ibyemezo”.

Avuga ko ubwo bushakashatsi buzamara imyaka iri hagati y’ine n’itanu ariko ko nyuma y’imyaka ibiri hari bimwe mu bizabuvamo bizamurikwa.

Kabatende yavuze kandi ko mu Rwanda hari inganda z’imiti ziri hafi kurangiza inyubako n’indi myiteguro ku buryo nko muri Nyakanga uyu mwaka hari izizatangira gukora imiti.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yavuze ko ubu barimo gushakisha ubushobozi bwisumbuye kugira ngo ikigo Rwanda FDA gihabwe imbaraga.

Ati “Twahoze mu Nteko Ishinga Amategeko dusobanura akamaro k’icyo kigo, tugamije ko abadepite bemeza ko cyazamurirwa ingengo y’imari kandi twizera ko bizakunda. Bizaba ari ibintu byiza kuko tuzabasha kugenzura ibyo dukora, bibaye ngombwa tugire ibyo duhindura tugamije imikorere myiza”.

Iyo nama yitabiriwe n’impuguke zaturutse mu bihugu bitandukanye birimo Ethiopia, Kenya, Tanzaniya, u Rwanda, Suède, Ubuholandi, Ubuhinde na Maroc.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese iyo miti ivahe? Inyura mu zihe nzira? Kuki mudashyiraho ikigo gikora imiti aho guhora muri ayo?Labophar mwarayishenye none ngo imiti itujuje ubuzi...

ka yanditse ku itariki ya: 15-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka