Imiryango n’Imidugudu irasabwa guhagurukira ikibazo cy’inda ziterwa abangavu

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Umuryango Imbuto Foundation mu rugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda barasaba ko gahunda yo gukumira ko abangavu bakomeza guterwa inda zashingira ku muryango no ku rwego rw’umudugudu kuko bigaragara ko abakora ibyo byaha bahishirwa.

Abitabiriye inama bafashe ifoto y'urwibutso
Abitabiriye inama bafashe ifoto y’urwibutso

Babisabye ku wa 26 Kamena 2019, ubwo Umuryango Imbuto Foundation wagaragazaga raporo y’umushinga w’intangiriro wo kureba uko ikibazo cyo gutera abangamvu inda cyakumirwa no kureba uko abamaze gutwita bafashwa kugira ngo batongera guterwa izindi nyamara na bo ari abana baba bagiye kurera abandi bana.

Shafiga Murebwayire, umwe mu bitabiriye iyo nama akaba n’umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko ibizamini-ngaragazasano (DNA) bikorerwa abana baba barafashwe ku ngufu usanga bigaragaza ko abenshi muri abo bana iyo babajijwe ababateye inda babeshya.

Agira ati “Hari ikibazo gikomeye, abana bafite ikibazo cyo gutinya abo mu miryango yabo ku buryo iyo dufashe DNA z’abantu 50 tukazipima dusanga ari umwe wavugishije ukuri. Abandi bose barabeshya.”

Murebwayire avuga ko ariko unahereye ku mibare igaragara, imiryango ikwiye kwegerwa hakiri kare ikaganirizwa noneho hagira umwana uterwa inda ababyeyi bakabibazwa, abaturanyi babibonye bakabihishira na bo bakabibazwa ndetse n’ubuyobozi bw’umudugudu.”

Marcel Rutagarama, umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), na we wari witabiriye ibyo biganiro, avuga ko izi gahunda zishingiye ku muryango no ku mudugudu ari bwo zatanga umusaruro.

Agira ati “Mu mudugudu iyo televiziyo yibwe bucya mu gitondo yabonetse byanga bikunda, bishoboka bite ko mu mudugudu uwateye umwana inda tumubura bikarinda birangira?”

Iki kibazo gikomeje kubera umuryango nyarwanda ihurizo, ndetse mu bukangurambaga butandukanye inzego zinyuranye zikaba zikivugaho ariko nyamara imibare igakomeza kwiyongera aho kugabanuka. Ni cyo cyatumye Umuryango Imbuto Foundation, ku bufatanye na Ishami rya Loni rishinzwe Abaturage (UNFPA) wiyemeza gutanga umusanzu mu kugishakira umuti urambye.

Geraldine Umutesi, umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation, agira ati “Mu bukangurambaga butandukanye abantu bagiye bavuga bati ‘ni ikibazo, ni ikibazo’ ariko twe turicara tuti ‘ko twese tuvuga ko ari ikibazo ni iki cyakorwa?”

Umutesi avuga ko nyuma yo kwibaza ku musanzu umuryango Imbuto Foundation watanga kuri iki kibazo, wasanze ukwiye mu nzira eshatu zirimo gukumira ko abana batera inda cyangwa bagatwita, kwita ku bamaze guterwa inda n’abana baziteye ndetse no kureba icyo umuryango nyarwanda wakora mu gusubiza iki kibazo mu buryo burambye.

Agira ati “Icya mbere ni uko abantu bahabwa ubumenyi n’ubushobozi, ababyeyi bakaganirizwa ku buzima bw’imyororokere no kumenya abana babo bakabaha umwanya hanyuma hakabaho no kumenya kwita ku bamaze gutwara inda n’abaziteye (iyo tubabonye) tukabaganiriza kugira ngo ubutaha atazatera inda atabishaka.”

Uyu mushinga w’ibanze (pilot project), Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye n’Ishami rya Loni ryita ku Baturage (UNFPA) n’Akarere ka Rubavu, bawukoreye ku bangavu 175 batewe inda muri ako karere ndetse n’ababyeyi babo hagamijwe kureba ko watanga umusaruro ngo ugezwe mu gihugu hose.

Mu bikorwa byibanzweho muri uyu mushinga watangiye muri Mata 2017, harimo ubukangurambaga bugamije kubafasha guhindura imyumvire, kumenya serivise bagenerwa no kumenya aho zitangirwa kandi bakazihabwa ndetse no kurinda abana gutwita imburagihe.

Mark Bryan Schreiner, Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, avuga ko amasomo bakuye mu igerageza ry’uyu mushinga yaberetse ko ushobora no kwifashishwa mu gihugu hose mu rwego rwo gufasha abangavu batewe inda no kurinda ko hari abandi bakongera kuziterwa batarageza igihe.

Agira ati “Bamwe mu bana b’abakobwa bari barihebye bafashijwe kubona imirimo, abandi bashobora gusubira mu buzima busanzwe mu miryango yabo, ndetse hari n’abasubiye mu ishuri. Hari kandi na bamwe mu bateye abana inda bashyikirijwe ubutabera n’ubwo bakiri bakeya.”

Raporo y’Imibereho n’Ubuzima bw’Abaturage (DHS) ikorwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko umukobwa umwe kuri batanu ajya kugeza imyaka 19 yarabyaye mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC) ivuga ko icyegeranyo cya 2015 kigaragaza ko abana 7.3% babyaye.

Mu gihe ikindi cyegeranyo kigaragaza uko abana batewe inda gitegerejwe muri 2020, Dr Claudine Uwera Kanyamanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCC, avuga ako iyi mibare ari mito kuko ituruka ku mavuriro kandi hakaba hari benshi batajya kwa muganga.

Ati “Imibare ni minini kurenza iyi mwumva kuko tuyikura kwa muganga n’ubu hari iyo bagenda baduha ariko hari benshi batajya kwa muganga.”

Dr Kanyamanza avuga ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda ari ikibazo ahanini kijyanye n’indangagaciro zitangwa mu miryango, bityo hakaba hakwiye kwitabwa cyane ku burere umwana ahererwa mu muryango, mu nshuti ze ndetse no ku mashuri.

Kanyamanza kandi yasabye ko habaho guhuza ibikorwa mu bafatanyabikorwa mu buzima bw’imyororokere no gukumira ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, bagira gahunda ihamye bagahuza ibikorwa ku buryo uyu mushinga wa Imbuto Foundation wo kuzitira iterwa inda ry’abangavu no kwita ku bamaze kuziterwa kugira ngo bitazasubira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka