Imiryango 28,5% ihishira abasambanya abana babo binyuze mu bwumvikane

Umuryango nyarwanda nturasobanukirwa neza uburemere bwo gusambanya umwana utagejeje igihe cy’ubukure, aho raporo ya CLADHO yerekana ko mu bangavu 55,018 batewe inda mu myaka itatu ishize, abagera kuri 28,5 ku bufatanye n’imiryango bahishiriye ababangiza binyuze mu bwumvikane.

Sekanyange Jean Leonard (uhagaze) umuyobozi wa CLADHO
Sekanyange Jean Leonard (uhagaze) umuyobozi wa CLADHO

Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, bwagaragaje ko icyaha cyo gusambanya abangavu gikomeje kwiyongera nk’uko bivugwa na Sekanyange Jean Leonard, umuyobozi wa CLADHO, akaba n’umuvugizi wa Sosiyete Sivile.

Mu nama yahuje ubuyobozi bwa CLADHO, n’abafite mu nshingano imibereho myiza y’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, Sekanyange yavuze ko icyaha cyo gusambanya abana gifatwa nk’icyaha gisanzwe, aho bamwe mu babyeyi b’abana basambanyijwe ndetse n’abana ubwabo, bakomeje guhishira abasambanya.

Muri ubwo bushakashatsi bwa CLADHO, ngo abagera kuri 28,45%, mu bangavu batewe inda, imiryango yabo yabunze n’ababateye inda, mu gihe abagabo bahanwe ari 8,6% abagera kuri 58,3 babura ababafasha gukurikirana ababateye inda.

Murwanashyaka Evariste, ushinzwe uburenganzira bw’umwana muri CLADHO, avuga ko muri iyo raporo ya CLADHO, byagaragaye ko hari abana batewe inda n’ababafiteho ububasha, barimo abayobozi, abakoresha ndetse n’abarezi.

Agira ati “Abana 49% batubwiye ko bazitewe n’abantu babashuka basanzwe bakundana, 20% baziterwa n’abantu basanzwe bagenda iwabo, 17% baziterwa n’abantu batazi nk’abo bahurira mu birori n’ahandi, 6% baziterwa n’abakoresha babo mu ngo, 4% baziterwa n’abantu bafitanye isano barimo n’ababyeyi babo, 2% baterwa inda n’abarezi naho 2% bakaziterwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze″.

Muri abo bana batewe inda, abatanze amakuru mu nzego zishinzwe umutekano nyuma yo gutwita ni 7% gusa, mu gihe umubare munini ari uw’abana babibwiye ababyeyi babo, bahitamo kubigira ibanga aho umwana 1% ari we wahawe ubufasha mu by’amategeko kugira ngo ibyo bibazo bikurikiranwe.

Muri iyo nama, byagaragaye kandi ko inzego z’ubuyobozi mu turere, zitamenya neza amakuru ku bangavu baterwa inda, aho imibare y’uturere iba iri hasi cyane y’imibare iva mu bushakashatsi bukorwa n’ibigo bishinzwe kurengera ubuzima bw’abana.

Habumugisha Emmanuel ukora muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC), avuga ko mu bushakashatsi bakoze bagendeye kuri raporo z’ibitaro binyuranye, ibigo nderabuzina n’inzego z’ibanze, basanze mu myaka itatu ishize, abangavu batewe inda ari 55,018.

Inama yitabiriwe n'abayobozi banyuranye bafite ubuzima bw'umwana mu nshingano
Inama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye bafite ubuzima bw’umwana mu nshingano

Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana batewe inda mu mwaka wa 2016; 2017; na 2018, aho mu gihugu uturere dutatu twa mbere ari utwo muri iyo ntara.

Gatsibo ni yo iza ku isonga, ifite abangavu 3,910 batewe inda, Nyagatare 3,825, Kirehe 3,070 mu gihe Gasabo iri ku mwanya wa kane n’abana 2,840 nk’uko byagaragaye muri raporo ya NCC.

Habumugisha avuga ko ibitera ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda z’imburagihe, harimo gufatwa ku ngufu, kwishora mu mibonano mpuzabitsina mu gihe kidakwiye bashukishijwe impano n’ibindi.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iyo nama bavuga ko guhishira abatera abangavu inda biterwa akenshi n’ubukene, umutekano wabo birinda guhohoterwa n’ababateye inda, uruhare rw’ababyeyi bahishira abatera abana babo inda bitewe no kuba bafitanye isano, no kutamenya amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Mu kurushaho gukumira ikibazo cy’abangavu bakomeje guterwa inda z’imburagihe, Gatabazi JMV, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yasabye abayobozi b’uturere bungirije mu ntara ayoboye kwihutisha raporo igaragaza imyirondoro y’abana batewe inda n’amakuru ku bazibateye mu korohereza inzego z’ubutabera kurushaho kubakurikirana.

Guverineri kandi asaba inzego z’umutekano gufatanya n’inzego z’ubuyobozi, gutumiza inama z’abaturage mu byiciro binyuranye mu kubakangurira kwirinda gushuka abana no kubibutsa amategeko ahana uwasambanyije umwana dore ko bamwe mu batera abana inda biregura bavuga ko gusambanya abana batabibonaga nk’icyaha.

Ati “Abenshi mu batera abana inda ni abanyonzi n’abamotari. Hari ababifata nk’ishema gutera umwana w’umunyeshuri inda, ni yo mpamvu Polisi ifatanyije n’inzego z’ubuyobozi bagatumiza inama bagahugura abaturage babereka uburemere bw’icyaha cyo gusambanya umwana babicikaho″.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka