Imirambo ya Congo itumye Ikivu gifungwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwahagaritse ibikorwa byo koga no kuroba mu Kivu mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’imirambo yashangukiye mu Kivu.

Kuri ubu nta muntu wemerewe koga mu Kivu kugira ngo hirindwe indwara zaterwa n'umwanda
Kuri ubu nta muntu wemerewe koga mu Kivu kugira ngo hirindwe indwara zaterwa n’umwanda

Ni imibiri 102 y’Abanyecongo baguye mu mpanuka y’ubwato mu ijoro ryo kuwa 15 Mata 2019 bwavaga mu gace ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo bwerekeza i Goma mu gace ka Mukwija. Vital Muhini umudepite uhagarariye Kalehe mu Nteko ishingamategeko yatangaje ko ubwo bwato bwari butwaye abantu 143 muribo 102 bagahitanwa n’impanuka naho 37 akaba aribo bashobora kurokoka.

Ni imirambo itarabonekeye rimwe kuko n’ubu harimo ikiboneka mu kiyaga cya Kivu mu gice cy’u Rwanda, aho kuwa 19 Mata u Rwanda rwashyikirije igihugu cya Congo imirambo 15 yari yabonetse mu mazi y’Akarere ka Rutsiro naho kuwa 24 Mata 2019 hongeye kuboneka undi murambo w’umugabo mu mazi y’Akarere ka Rubavu.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yatangaje ko kuva batangira kubona iyi mibiri bahagaritse ibikorwa byo koga no kuroba mu kiyaga cya Kivu.

“Twabikoze kugira ngo turinde ubuzima bw’abaturage bacu nyuma yo kubona imibiri 15 y’abanyecongo baguye mu mpanuka y’ubwato yari yashengukiye mu mazi, twirinze ko hari abakoga bakaba banywa ayo mazi ashobora kubagiraho ingaruka kimwe no ku barobyi.”

Akomeza avuga ko ubusanzwe iyo habaye impanuka mu mazi ituma hari imibiri ishwanyukira mu mazi, hafatwa nk’ibyumweru bibiri kugira ngo hakurweho icyatera ingaruka ku buzima bw’aboga n’abafite ibikorwa byo mu mazi nko kuroba.

Habyarimana avuga ko ibikorwa byo gukumira aboga n’abarobyi bigomba gukomeza kuko kuwa 24 Mata 2019 hongeye kuboneka undi mubiri w’umunyecongo na wo wari mu mazi hafi yahogerwa mu mujyi wa Gisenyi.

“Ibi biratuma igihe cyo gukumira ibikorwa mu mazi y’ikiga cya Kivu kiyongera, mu gihe ko n’ubu habonetse undi undi murambo mu mazi, kandi abaturage bagomba kubyumva ko ari ku nyungu zabo.”

Nubwo ubuyobozi buvuga ko bwahagaritse ibikorwa byo kuroba no koga ku nyungu z’abaturage, bamwe mubaturage bararoba naho abasanzwe bafite ibikorwa ku nkengero z’amazi kubera abahasura bakavuga ko babangamiwe n’uyu mwanzuro.

Ibivugwa ko ubu bwato bwagendaga amasaha y’ijoro bwari bufite abantu benshi kandi badafite imyenda ibarinda kurohama batatu bari abayobozi mu ishyaka rya AFDC, abaturage bo mu gace ka kabulu ya mbere n’iya kabiri, hamwe nabo mu gace ka Bubale ya mbere n’iya kabiri, hakiyongeraho abari batuye Nyabibwe, Mukwija na Kiniezire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abo baturage be kubyinubira kuko ni inyungu zabo kuko birumvikana ko ayo mazi yanduye cyane,bihangane bategereze bizashiremo ubundi ibikorwa byabo bikomeze.ntibakite kunyu ngo birengagize ubuzima bwabo.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-04-2019  →  Musubize

Iyi mirambo nayo iteye "Water Pollution".Bible ivuga ko ku munsi w’umuzuko "amazi nayo azagarura abapfuye bayarimo".Ese ibyo bizashoboka?Cyane rwose.Baba abahambwe bisanzwe,baba abariwe n’inyamaswa,baba abarohamye mu mazi,bazazuka ku munsi w’imperuka.Bapfa kuba barapfuye bumvira Imana.Imana ishobora byose,irabibuka.Gusa izabaha undi mubiri,kubera ko uwo bari bafite waboze.Ariko bazaza basa neza nuko basaga kera,ku buryo tuzabamenya.Ntitugashidikanye ko hazabaho UMUZUKO.Ahubwo tujye dushaka Imana cyane kugirango tuzazuke natwe kuli uwo munsi.Abashidikanya,abatemera Umuzuko,kimwe n’abanyabyaha banga kwihana,ntabwo bazazuka.

gatare yanditse ku itariki ya: 25-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka