Imibare y’abana bandikishwa bakivuka iracyari hasi mu Rwanda

Abana bagera kuri 37% nibo bonyine babarujwe n’ababyeyi bakivukuka, ibi bikaba bitera ingaruka zitandukanye ku mwana zirimo no kumubuza uburenganzira bwe mu gihe hakorwa igenamigambi, nk’uko bitangazwa n’impuguke mu mikurire y’abana.

Iki kibazo kiraba mu gihe ababyeyi benshi basigaye bitabira kubyarira kwa muganga, ariko hagakekwa ko biterwa n’uko ababyara benshi ari ababa badafite abagabo, ababazwe badashobora kwigirayo kuko abagabo babo baba bafite akandi kazi.

Gusa ngo hari uburyo bwo gukemura iki kibazo kinaterwa n’uko iminsi 15 ababyeyi bahabwa ngo bandikishe abana bakivuka ari micye, nk’uko bitangazwa na Zaina Nyiramatama, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’igihugu cy’Abana (NCC).

Abana benshi ntago babandikisha mu irangamimerere bakivuka.
Abana benshi ntago babandikisha mu irangamimerere bakivuka.

Agira ati "Murabona y’uko ababyeyi benshi babyarira kwa muganga, turatekereza ko twareba ukuntu duhuza kwa muganga n’umurenge no kongera ubukangurambaga kugira ngo abantu bumve agaciro ko kwandikisha umwana.

Ikindi ni uko dusaba ko uturere gushaka uko begera abaturage, aho kugira ngo abaturage abo aribo bajya ku murenge abashinzwe irangamimerere begere abaturage mu mutugari."

Yakomeje atangaza ko bamaze gushyikiriza icyifuzo cyo guhindura itegeko rirebana no kwandikisha umwana mu irangamimerere, kandi bakaba bizeye ko bitazatinda. Gusa ibi bizasaba ubufatanye bw’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo bishoboke.

Umuryango mpuzamahanga Plan Rwanda ni umwe mu bazagira uruhare mu kuzamura kwandikisha abana bakivuka, nk’uko bigaragara mu igenamigambi bamuritse kuri uyu wa Kane tariki 16/1/2014.

Peter, umuyobozi wa Plan Rwanda mu muhango wo gutangiza igenamigambi ry'imyaka ine ry'uyu muryango.
Peter, umuyobozi wa Plan Rwanda mu muhango wo gutangiza igenamigambi ry’imyaka ine ry’uyu muryango.

Peter Van Dommelen, uyobora Plan Rwanda, yatangaje ko iki kibazo kitari mu Rwanda gusa ariko bakaba bishimira ko Leta y’u Rwanda yemera ko gihari kandi ikaba ishaka abafatanyabikorwa mu kugikemura.

Ati "Ni igice gikomeye dushaka gukoramo muri iyi myaka ine dufatanyije na Guverinoma y’u Rwanda. Turizera ko uburyo bushya tuzaba dufite buzadufasha kugera kuri iyo ntego."

Guteza imbere kwandikisha abana bakivuka mu irangamimerere ni imwe muri gahunda Plan Rwanda bazibandaho zirimo guteza imbere uburenganzira bw’abana, guharanira ko abana bagira ubumenyi bungana, gufasha urubyiruko kugera ku bukungu no gufasha abana gukura.

Izi gahunda zikazatwara amafaranga agera kuri miliyoni 42,5 z’amayero mu gihe cy’imyaka ine.

Plan Rwanda imaze imyaka irindwi ikorera mu Rwanda, aho ibikorwa byayo byibanda ku bana n’abakobwa, bakabikorera mu ntara y’Uburasirazuba.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ndabagaya cyane abantu usanga badaha agaciro abana babo ngo babamenyekanishe muri leta kandi babizi ko leta ari umubyeyi ubafasha kurera!!

mukobanya yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

Nyamara mbona abenshi ari uko baba batanazi ba se b’ababana!

gacanda yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

Ibi ni ikibazo kandi gikomeye abantu nibamenye agaciro k’umwana bityo bakure banazi ababyeyi babo!!

mugenzi yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

iki kibazo nkishyira ku babyeyi b’abagore cyane
!! ku mpamvu imwe: ntabwo bajya bamenye abo babyaranye nabo akenshi ubaza umuntu uti uyu ,mwana ni uwande ati ni uwa kanaka kandi ugasanga wa muntu avuze usibye kuba bararyamanye ntakindi abivugiye!! so nibareke guhuzagurika borohereze leta nabo ubwabo!!

kabandana yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

ariko twagakwiye kugira uwo muco kuko uretse no kuba bifasha leta mwigenamigambi ariko bihana amahirwe uwo mwana yuko aba azabona ibyangobwa kandi nareta ikamuteganyiriza kuko igihugu kiba kimuzi

kibwa yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

babyeyi nimwitabire kwandikisha abana banyu maze leta ijye imenya uko ibakorera igenamigambi maze twiteze imbere

kivura yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka