Imbuto Foundation yasobanuriye abatuye umurenge wa Kanyinya ibijyanye n’imyororokere

Umuryango Imbuto Foundation wakoze igikorwa cyo gukangurira abatuye umurenge wa Kanyinya muu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwipimsha ku bushake, kuri uyu wa Gatanu tariki 28/2/2014.

Iki gikorwa cyabereye ku kigo nderabuzima cya Kanyinya, ni kimwe mu bikorwa byinshi uyu muryango umazemo iminsi cyo gukangurira abakuze cyane cyane urubyiruko kwirinda icyorezo cya SIDA n’inda zidateganyijwe.

Batamuliza wari uhagarariye Imbuto Foundation yasabye abari aho gukunda ubuzima bwabo.
Batamuliza wari uhagarariye Imbuto Foundation yasabye abari aho gukunda ubuzima bwabo.

Mireille Batamuliza, ukuriye ubukangurambaga mu Imbuto Foundation, yatangaje ko bifuza ko abaturage bakoresha serivisi z’ubuzima zabegerejwe ndetse banamenye ibijyanye n’icyorezo cya SIDA, babashe no kwipimisha ku bushake.

Yagize ati "Twizera ko iyo umwana afite amakuru umubyeyi afite amakuru ahagije bimufasha kwirinda, ntago byoroshye hanze aha ngaha bigenda bikomera natwe niyo mpamvu tuba twahagurutse. Ntago twarinda umuntu ariko twizera ko iyo tumuhaye amakuru ayakoresha neza akabasha kwirinda".

Hakinwe ikinamico igaragaza uburyo abana bashukwa na bagenzi babo.
Hakinwe ikinamico igaragaza uburyo abana bashukwa na bagenzi babo.

Iki gikorwa kitabiriwe neza n’abaturage batuye uyu murenge, aho bahise bakora igikorwa cyo kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA ubundi bari basanzwe batitabira. Imibare y’agateganyo y’abari bamaze kwipimisha nyuma y’amasaha atatu yageraga kuri 87.

Madeleine Mukandayisenga, umugore wubatse wanipimishije ku bushake, yakanguriye bagenzi be kumenya aho bahagaze, kuko bifasha umuntu kumenya uburyo yitwaramo.

Madeliene, umwe mu baturage bafashe umwanzuro wo kwipimisha virusi itera SIDA.
Madeliene, umwe mu baturage bafashe umwanzuro wo kwipimisha virusi itera SIDA.

Ati "Nababwira ko kwipimisha ari byiza, iyo wipimishije umenya aho ubuzima bwawe bugeze wasanga ufite ikibazo cyo kuba waranduye, ukamenya n’uburyo witwara kandi bakanagufasha mu buzima bwawe."

Hatanzwe ubuhamya bw’umubyeyi ufite umwana watewe inda yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Ubu uyu mwana uretse kuba yaratakaje ubwana bwe imburagihe kuko yabaye umubyeyi, yanasigaye inyuma mu mashuri.

Abanyeshuri babajijwe ibibazo bijyanye n'imyororokere.
Abanyeshuri babajijwe ibibazo bijyanye n’imyororokere.

Uyu mubyeyi yasabye abana n’ababyeyi bari aho kuba maso kuko kuri iki gihe hari ibintu byinshi bishuka urubyiruko bikaba byanarushora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

Uyu mushinga w’ubukangurambaga usanzwe ukorera muri aka karere ka Nyarugenge no mu karere ka Rulindo, aho hagenda hasimburanywa imirenge ikorwamo ubukangurambaga.

Ikigo nderabuzima cya Kanyinya kiracyari gishya.
Ikigo nderabuzima cya Kanyinya kiracyari gishya.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

tugomba gushimira Imbuto foundation kuruhare igira mu kurwanya SIDA mu rubyiruko muri rusange

claire yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

nibyo koko iyo ababyeyi cg se abantu abkuru btaganirije abana bato ibijyanye n’imyororokere yabo usanga bibagiraho ingaruka, mukomereze aho rero

nusura yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka