Ikibazo cy’imirire mibi mu bana kiracyahangayikishije

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko igihangayikishijwe n’ikibao cy’imirire mibi kigaragara mu bana bari munsi y’imyaka ibiri, ariko ikemeza ko gahunda yatangije y’iminsi 100 ya mbere yo kwita ku buzima bw’umwana ari imwe mu nzira zo gukemura iki kibazo.

Nathan Mugume, umuyobozi ushinzwe itumanaho mu ishami rya MINISANTE rishinwe ubuzima (RBC), atangaza ko iyo minsi 1000 yashyizweho mu rwego rwo gukangurira abantu kurwanya iki kibazo gituma abana benshi bagwingira ntibakure neza, ntibanatekereze neza.

Bamwe mu bana bakiri bato ntibabona ifunguro ribafasha gukura nk'uko bikwiye, bikabagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwose.
Bamwe mu bana bakiri bato ntibabona ifunguro ribafasha gukura nk’uko bikwiye, bikabagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwose.

Yagize ati “Hari aba beyeyi bihutira gutwara amata bafite ku isoko kurusha yuko bayaha umwana , kuko iyo umwana agwingiye bitewe n’imirire mibi bimugiriraho ingaruka mu bwonko ndetse no mu myigire ye.”

Mugume yakomeje avuga ko uyu munsi umwana agize ikibazo cy’imirire mibi bimugiraho ingaruka zo mu bwonko bigatuma atabasha gutekereza, mu bushakashatsi bwayo RBC yatangaje ko leta y’u Rwanda ihomba amafaranga menshi kubera ikibazo cy’imitekerereze iri hasi itewe n’imirire mibi.

Gusa bamwe mu baturage bemeza ko ukugwingira mu bana babo biterwa n’ubukene, kuko abo babyeyi batabasha kubagurira ibiryo birimo intugamubiri zihagije, nk’uko umwe mu babyeyi yabitangaje.

Yagize ati “Umwana yabuzwa n’iki kugwingira aho usanga umwana ntabwo aba yabonye ibiryo byuzuye intunga mubiri, ndetse akenshi impamvu ibitera kuko nta mikoro dufite ngo umwana arye indyo yuzuye.”

Muri zimwe muri gahunda zo gukangurira abantu kumenya ikiza cy’imirire, MINISANTE yahuguye abanyamakuru kuri uyu wa Gatantu tariki 27/12/2013, mu rwego rwo gufasha mu gusakaa amakuru ajyanye n’ubuzima bw’abana bakiri bato.

Mugume akemeza ko ubukangurambaga bw’iminsi 1000 buje guhindura imyumvire mu miryango ku byerekeye imirire mibi. Abagabo nabo basabwe kubigiramo uruhare kuko umwana ari uw’umuryango wose.

Icyegereranyo cyo mu 2010 cyagaragaje ko abana bafite munsi y’imyaka itanu ku manuka, imibare igaragaza ko 44% bafite ikibazo cy’imirire mibi n’ikibazo cyo kugwingira bikabije mu mikurire yabo. Iyi gahunda yatangiye uyumwaka wa 2013 izarangira mu mwaka w’i 2016.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nti mukomeze kumvikanisha ko n’ubukene budatera kugwingira;nkubu se mufashe nk’umuntu ufite umwana wagwinginye;mukamugenera byibuze 100000fr buli kwezi maze ngo urebe ko bwa bugwingire budashira nyuma y’igihe cy’imyaka ibili.

pass yanditse ku itariki ya: 28-12-2013  →  Musubize

ababyeyi, abayobozi, abajyanama b’ubuzima bagakwiye guhagurukira iki kibazo kuko nibyo tugomba guheraho tugana iterambere, ntiwaba igihugu giteye imbere udashobora kugagurira abana tabo, nta terambere twaba dufite kandi biranoroshye ku bikemura

fanta yanditse ku itariki ya: 28-12-2013  →  Musubize

aha tugomba kwemeranywa ko atari ikibazo cy’ibura ry’amafunguro afite intungamubiri ahubwo ikintu bita ubujiji knimyumvire mibi kubabyeyi kiracyari kurwegi rwo hejuru aha nkaba nakongeraho imibanire mibi mu miryango , ababyeyi bbanye neza bumvikana ababna ntibabaho nabi je t assure kandi ibi muzabisuzume, ndahamyako mungo enye zidutanye , hataburamo imwe ifite ahntu yakura imboga rwatsi nzindi vegetables zabafasha kugaburira abana, iyindi miryango baturanye bafashe imbuto kuri uwo muryango urambirako iyo miriri twakongera kuyumva?

jean marie yanditse ku itariki ya: 28-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka