’Ijwi ry’umurwayi’ ryitezweho gucyaha amakosa agaragara mu buvuzi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangije gahunda yiswe Ijwi
ry’umurwayi izatuma umurwayi, umurwaza, umuganga n’undi wese agaragaza ibitagenda n’ibyashyigikirwa mu buvuzi.

Iyo gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 29 Nzeri 2018, igikorwa cyabereye mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi, kikaba cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri ako karere no muri MINISANTE, abajyanama b’ubuzima n’abaturage muri rusange.

Muri icyo gikorwa abaturage bakanguriwe kuzajya batanga amakuru y’uko bakirwa kwa muganga, ibyo banenga n’ibyo bashima, na ho abaganga n’abandi bayobozi mu nzego z’ubuzima bakazajya bamanuka rimwe mu gihembwe kuganira n’abaturage hagamijwe kunoza serivisi zitangwa muri urwo rwego.

Abaturage baboneyeho kubaza no kugaragaza bimwe mu bibabangamira iyo bagiye kwa muganga birimo kubona imiti bibagoye, nk’uko Nshimiyimana Jean Bosco abivuga.

Agira ati “Ku kigo nderabuzima hari imiti usanga itahaboneka bakaguha taransiferi yo ku bitaro, ukajyayo ukavurwa ariko na ho bakakubwira kujya kwigurira imiti kuri farumasi zo hanze kandi ufite mituweri, waba udafite amafaranga ntuyibone, bigatuma ukomeza kuremba”.

Tibebuka Dorothée na we ati “Ku birato aho twishyurira kugira ngo tuvurwe haba umurongo muremure ku buryo ushobora kunararirana ugataha utavuwe. Turifuza ko hakongerwa ahatangirwa iyo servisi kuko umuntu yahaburira ubuzima”.

Ijwi ry'umuturage ryitezweho guhindura imitangire ya serivise mu baganga
Ijwi ry’umuturage ryitezweho guhindura imitangire ya serivise mu baganga

Ibindi bibazo byagaragajwe ni ukurangaranwa n’abaganga aho ngo hari abagikoresha telefone barimo bakira abarwayi, ibijyanye na mituweri, imbangukiragutabara zidahagije, ubuke bw’abaganga, rendez-vous z’igihe kirekire n’ibindi.

Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE, Jean Pierre Nyemazi, yavuze ko icyo gikorwa cyatangijwe kizajya gituma ibibazo bigaragara bigahita bishakirwa umuti.

Ati “Ibibazo abaturage bagaragaje birumvikana kandi koko hari ibitaranoga, hagiye habura uruhare rw’umurwayi cyangwa umurwaza kugira ngo serivisi zirusheho kugira ireme. Ijwi ry’umurwayi rero rizatuma ibyo bibazo birushaho kugaragarira ababishinzwe bityo bikemuke mu buryo bwihuse”.

Ku kijyanye n’ikibazo cy’imiti imwe n’imwe ibura mu bigo nderabuzima, Nyemazi yavuze ko kizwi ariko kirimo gukemuka.

Ati “Icyo kibazo Minisiteri y’Ubuzima irakizi, twakiganiriyeho kenshi kandi kiragenda gikemuka. Hari imiti twemeje ko itagomba kubura ku kigo nderabuzima, ni ukuvuga ijyanye n’indwara zikunze kugaragara aho giherereye, idakenerwa kenshi na yo ariko ntitwayihoreye, hagomba kuba aho ibarizwa”.

Nyemazi yavuze ko Ijwi ry'umubyeyi hari byinshi rizafasha mu gukemura ibibazo bikigaragara mu rwego rw'ubuvuzi.
Nyemazi yavuze ko Ijwi ry’umubyeyi hari byinshi rizafasha mu gukemura ibibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuvuzi.

Gutangiza ijwi ry’umurwayi byahuriranye n’igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wa Nzeri 2018, abaturage bakaba bari babanje kuwukora aho basibuye imirwanyasuri ndetse banatera urubingo ku miringoti bagamije guhashya isuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka