Hindiro: Imisarane yubatswe na VUP ntiyitabwaho

Mu gihe abaturage n’abakoresha imisarani yubatswe na VUP mu murenge wa Muhororo bashimirwa ko bayitaho ndetse ikaba yafashije mu kwita ku isuku, abo mu murenge wa Hindiro bo baranengwa kuba batita kuri iyo misarane ndetse ubu ikaba itabasha gukoreshwa ahanini kubera umwanda.

Imwe muri iyo misarani yo mu murenge wa Hindiro usanga yuzuyeho umwanda w’abantu bayituma hejuru, ndetse bikagera naho bifashisha hanze inyuma yayo, bityo intego yo kurwanya umwanda ujya mu masoko n’imigezi ikaba itabasha kugerwaho.

Bamwe mu baturage bo muri uwo murenge bavuga ko iyo misarane yanduzwa n’abagenzi bakoresha umuhanda wa kaburimbo uva mu mujyi wa Ngororero werekeza ku Kabaya, ariko abakoresha uwo muhanda twabashije kuvugana ntibabyemera uko.

Abandi bashyirwa mu majwi ni abanyamaguru batuye muri uwo murenge kimwe n’abana bakunze kwirirwa bazerera. Uko biri kose abatuye hafi y’aho iyo misarane yubatse ngo nibo bakwiye kuyitaho kuko isuku yayo aribo igirira akamaro mbere.

Umushinga VUP ugenda wubaka ubwiherero ku mihanda mu mirenge ugezemo mu rwego rwo gufasha abakoresha iyo mihanda no kwita ku isuku y’abahatuye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka