Gakenke: Barasabwa kwita ku isuku y’abana ngo ubwenge bwabo bukore neza

Abaturage batuye mu karere ka Gakenke barasabwa kurushaho kwita ku isuku y’abana babo kugirango ubuzima bwabo burusheho kumererwa neza kuko iyo umuntu afite isuku agira n’imitekerereze mizima.

Ibi abaturage babisabwa n’ubuyobozi bw’akarere aho bugeze hose kuko byagaragaye ko akenshi usanga ababyeyi badakunze kwita ku isuku y’abana babo ugasanga biviriyemo abana kurwara indarwa zikomoka ku kudakorerwa isuku ihagije harimo amavunja.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Odette Uwitonze, ati “mugire isuku muyikomereho muri byose, aho turi hose, iyo umuntu afite isuku bituma anatekereza neza burya birajyana, byose birajyana. Isuku ku mubiri ikazamuka n’isuku mu bitekerezo”.

Umuyobozi bw’akarere wungirije akomeza abwira abaturage ko mu gihe isuku itubahirijwe nta kindi gishobora kugenda neza mu buzima kuko isuku ariyo ihatse byose.

Abatuye akarere ka Gakenke na bo bemeza ko isuku ari isoko y’ubuzima gusa bakavuga ko hari abatarasobanukirwa akamaro k’isuku ari na bo usanga batabyitaho.

Justine Uzamukunda ni umubyeyi w’abana bane utuye mu kagari ka Kirabo mu murenge wa Busengo, asobanura ko kugirango abana be barusheho kugira ubuzima bwiza abakorera isuku irimo kubamesera no kubuhagira kandi bikaba hari akamaro bibagirira.

Ati “iriya suku igirira abana akamaro kuko umwana woze agira ubuhumekero bwiza mu mubiri, umuntu afite imbyiro mu mubiri burya ntabwo umwuka uba urimo kugenda neza kandi no kuba umwana yakwambara umwenda ufuze nabyo bimufasha kuba neza”.

Gusa ariko ngo kuba akenshi bikunze kugaragara ko abana bo mu byaro batitabwaho mu buryo bwo gukorerwa isuku Uzamukunda yemeza ko imirimo ababyeyi bahugiramo igira uruhare mu gutuma barangarana abana babo.

Laurent Rwajekare wo mu kagari ka Kanyaza mu murenge wa Karambo asobanura ko uretse kuba hari ababyeyi bagira uruhare mu isuku nkeya y’abana babo ko hari n’abana usanga barananiranye kuburyo badashoboka.

Ati “abana hari igihe nabo baba barananiye iwabo wajya kumukarabya umwana akaba arasimbutse arirutse akaba araguhunze ukabona aho kugirango umwirukeho ukamwihorera burya abana bo mu cyaro ntibashoboka ntibumva”.

Ababyeyi benshi usanga bemeza ko kuba badakunze kumesa imyambaro yabo kenshi ngo biterwa n’amikoro macye baba bafite ugasanga aho kugirango bagure isabune bahitamo kugura ikindi kintu gikenewe mu rugo bituma batita ku isuku y’imyambaro yabo hamwe n’umubiri wabo muri rusange.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka