Burera: Umusaza utagira akaguru atunzwe no gusana imitaka

Umusaza witwa Hangariya Victor w’imyaka 65 ubana n’ubumuga bwo kutagira akaguru atunzwe no gusana imitaka kandi ngo agakora agakunze kubera ko kamubesheje ho n’umuryango we.

Hangariya utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera akora akazi ke ko gusana imitaka ku wa gatatu no ku wa gatandatu, iminsi isoko rya Rugarama riremera ho.

Avuga ko nta giciro fatizo yaka umukiriya we uje gusanisha umutaka. Ngo amuca amafaranga akurikije uko umutaka wangiritse. Amafaranga make ashobora guca umukiriya we ni 100, naho amenshi akaba 200 nk’uko abisobanura.

Hangariya avuga ko nubwo afite ubumuga atakwirirwa yicaye.
Hangariya avuga ko nubwo afite ubumuga atakwirirwa yicaye.

Hangariya, ufite umugore n’abana, avuga ko atamenya amafaranga akorera ku munsi. Ngo biterwa n’uko abakiriya baje. Amafaranga yose akorera ngo atuma ahaha ibyo gutunga umuryango we nk’uko abihamya.

Uyu musaza avuga ko ubumuga afite butatuma ajya guhinga mu murima. Ngo ariko n’ubwo afite ubwo bumuga bwo kutagira akaguru, ngo ntabwo ashobora kwicara gusa. Ngo ahubwo agerageza gushaka ikindi yakora, igihe atagiye gukora akazi ke ko gusana imitaka.

Hangariya ari gusana umutaka.
Hangariya ari gusana umutaka.

Akomeza agira inama urubyiruko guhaguruka rugakora, rukiga imyuga itandukanye aho kwirirwa rwicaye cyangwa ruzerera kuko ibyo ntacyo byazarugeza ho.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

vraiment muzehe we courage peee kandi nabandi bakurebereho.

umutesi yanditse ku itariki ya: 6-01-2013  →  Musubize

tubashimira amakuru muduha mu karere ka burera ndetse no mugihugu cyose ariko umunyamakuru wanyu wa burera ntabwo agera ahandi kuko atangaza ibyo mu Rugarama gusa bigaragara ko ariho atuye yisubireho rwose anjye agera nahandi murakoze.

Over yanditse ku itariki ya: 17-12-2012  →  Musubize

tubashimira amakuru muduha mu karere ka burera ndetse no mugihugu cyose ariko umunyamakuru wanyu wa burera ntabwo agera ahandi kuko atangaza ibyo mu Rugarama gusa bigaragara ko ariho atuye yisubireho rwose anjye agera nahandi murakoze.

Over yanditse ku itariki ya: 17-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka