Burera: Imyumvire ikiri hasi ku mirire, intandaro y’igwingira ry’abana

Akarere ka Burera gakomeje kugira imibare iri hejuru y’abana bagwingira, ubuyobozi bwako bukavuga ko intandaro ari imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi ku bijyanye n’imirire.

Abaturage bakanguriwe kugira isuku
Abaturage bakanguriwe kugira isuku

Byatangarijwe mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yiswe ‘Burera iwacu’ igamije gukangurira abaturage kwita ku buzima bwabo n’ubw’umwana n’umubyeyi by’umwihariko, isuku, kurwanya inda zitateganyijwe mu rubyiruko n’ibindi byarushora mu ngeso mbi.

Iyo gahunda izamara amezi abiri yatangijwe kuri uyu wa 12 Ukwakira 2018, yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibicishije mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) ku bufatanye na Imbuto Foundation, bikaba biteganyijwe ko izagera n’ahandi mu gihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Jean Baptiste Habyarimana, avuga ko hagikenewe ubukangurambaga bwimbitse ku mirire kuko ako karere kadakennye.

Yagize ati “Sinavuga ko akarere kacu gakennye, ikibazo gishamikiye ku myumvire ijyanye no kutanoza imirire kuko tureza, turorora ndetse dufite n’amafi yo mu biyaga bya Burera na Ruhondo. Icyo tugiye kurwana nacyo ni uguhashya iyo myumvire ikiri hasi bityo igwingira rigacika”.

Minisitiri Dr. Gashumba akangurira ababyeyi kwita ku mirire y'abana babo
Minisitiri Dr. Gashumba akangurira ababyeyi kwita ku mirire y’abana babo

Akarere ka Burera kari ku kigero cya 43% cy’ubugwingire mu bana, ngo ni umubare uri hejuru kuko mu rwego rw’igihugu buri kuri 38%, ubuyobizi bw’ako karere bukaba bwishimiye ubwo bukangurambaga bwatangijwe kuko bwitezweho impinduka.

Umwe mu babyeyi bari bitabiriye icyo gikorwa, Uwimana Denise, na we yemeza ko ikibazo atari ukubura ibyo gutekera abana babo.

Ati “Jyewe ikibazo mbona ari ubujiji bwa bamwe mu babyeyi kuko hari abazi gutegura indyo yuzuye. Hano imboga z’ubwoko bwose ziraboneka, utudagara, ibirayi n’ibindi. Ababyeyi bataramenya uko bitegurwa ahubwo ni bo bakwegerwa, bakigishwa, icyo kibazo kigakemuka”.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Géraldine, agaruka ku bizakorwa
muri iyo gahunda.

Ati “Ikigamijwe ni ukuzamura imyumvire y’abaturage ijyanye no kwita ku buzima bwabo n’ubw’abana by’umwihariko. Tuzanaganiriza abana babyaye imburagihe, tubakangurire kutongera kugwa mu bishuko ariko tunabatoze kwita ku bana babo hagamijwe guca igwingira”.

Umutesi Geraldine, umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation
Umutesi Geraldine, umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, avuga ko ubwo bukangurambaga buzamara igihe kinini hagamijwe impinduka nziza.

Ati “Ubu bukangurambaga buzamara amezi asaga abiri, gusa buzakomeza gukorwa n’ikindi gihe kugeza tubonye impinduka, mbese tubonye ko imibare isatira iyo igihugu cyifuza”.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), mu ibarura rya 2015, yerekanye ko mu Rwanda imirire mibi iri kuri 38%, icyakora ngo mu cyerekezo 2020 bigateganywa ko yazaba iri munsi ya 20%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka