Burera: Abanyacyanika barafashwa gukoresha imisarani ya ECOSAN

Abaturage bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, bari gushishikarizwa gukoresha imisarani igezweho ya ECOSAN mu rwego rwo kwimakaza isuku n’isukura mu ngo zabo ndetse no kugira ngo bazabone ifumbire yo gufumbiza imyaka yabo.

Imisarane ya ECOSAN yubakwa ku buryo imyanda yo mu musarani idatera isuku nke kandi ikavamo ifumbire abaturage bakajya bayifumbiza imyaka yabo. Ubwo bwiherero bwubakwa ku buryo butabangamira ibidukikije.

Kubera ubutaka bwo mu karere ka Burera bugizwe ahanini n’amakoro yaturutse ku iruka ry’ikirunga cya Muhabura mu myaka ya kera, biragoye gucukura umusarani ufite ubujyakuzmu burebure.

Imisarane ya ECOSAN.
Imisarane ya ECOSAN.

Ibyo bituma bamwe mu baturage baho bahora bacukura imisarane kuko indi bari bafite yuzura vuba. Ibyo kandi bituma itanagirirwa isuku kuko imyinshi muri yo usanga idasakaye; nk’uko Habumuremyi Ignace, utuye mu murenge wa Cyanika abivuga.

Agira ati “Iyo bacukuye bakoresheje ibikoresho nk’inyundo, ntabwo babona ukuntu bajya hasi. N’imisarani ihari ntabwo iboneye kubera ibikoresho…hari nk’abihangana bagacukura metero ebyiri ntabwo barenza metero ebyeri (z’ubujyakuzimu).”

Abatuye umurenge wa Cyanika bahamyako hari n’abandi baturage batagira imisarane bagahitamo kujya mu bisambu.

Kubera ibyo bibazo by’imisarani umuryango MOUCECORE (Mouvement Chrétien pour l’Evangélisation, le Councelling et la Réconciliation) watangiye gufasha abo baturage ububakira imisarani igezweho ya ECOSAN.

Hari utugari two mu murenge wa Cyanika batangiye kuyubakamo aho ndetse abaturage batangiye kuyikoresha, ariko abaturage bo mu tundi tugari nabo barashishikarizwa kwitabira kuyikoresha dore ko bazigishwa uburyo ikoreshwa neza.

Uwimana Clodette, umuyobozi wa MOUCECORE, avuga ko bafasha abaturage kubaka imisarani ya ECOSAN bakanabigisha uburyo ikoreshwa neza.
Uwimana Clodette, umuyobozi wa MOUCECORE, avuga ko bafasha abaturage kubaka imisarani ya ECOSAN bakanabigisha uburyo ikoreshwa neza.

Umusarani umwe wuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 167. Abaturage bavuga ko ayo mafaranga ari menshi kuburyo batapfa kuyabona.

Uwimana Clodette, umuyobozi wa MOUCECORE, asaba abo baturage kujya mu matsinda ubundi bagashaka ibikoresho byo kubaka biboneka muri ako gace: nk’amakoro ndetse n’ibiti, ubundi ibindi birimo isima, inzugi n’isakaro uwo muryango ukabafasha kubishaka.

Nubwo ariko iyo misarani ari ingirakamaro usanga hamwe na hamwe aho yashyizwe abaturage barananiwe kuyikoresha kubera ubumenyi buke bwo kuyikoresha kuburyo ahubwo aho gutanga isuku, iyongera. Bamwe mu baturage bo ngo bumva batanasobanukiwe uburyo imyanda yo mu musarani yavamo ifumbire.

Ubuyobozi bwa MOUCECORE buvuga ko aho bubatse ndetse n’aho bazubaka iyo misarani ya ECOSAN babigisha kuyikoresha ndetse bakanabasobanurira n’uburyo ifumbire ivuye mu musarane ari ifumbire nziza cyane.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka