Bukorota: Barasaba ko bagezwaho amazi meza

Abaturage bo mu gasantere ka Bukorota mu kagari ka Mbogo mu murenge wa Gikonko ho mu karere ka Gisagara bavuga ko ikibazo cy’amazi muri aka kagari ari ingorabahizi, ubuyobozi bwo bugahamya ko amazi yahageze ahubwo ko haje kubaho ikibazo cy’amatiyo yangirikiye mu butaka ariko nabyo ngo bikaba biri gukosorwa.

Abaturage twaganiriye bavuga ko hari igihe bari bafite amazi meza ariko ngo hashize imyaka irenga itanu muri aka kagari hari amarobine atarangwamo amazi.

Abaturage bavuga ko bajya kuvoma mu kagari ka Cyiri, bakahahurira n’abantu benshi ku buryo ngo hari abahitamo kwivomera amazi atemba hasi. Aba baturage baribaza impamvu batabona amazi meza kandi umuyoboro n’amarobine bihari.

Maniraho Filipo umwe muri aba baturage ati « Amatiyo arahari rwose ariko twibaza igituma nta mazi azamo, tujya kuvoma mu cyiri ariko kubera gutonda umurongo turi benshi, abihuta bakayora n’ayo hasi atemba bakigendera ».

Igiteye impungenge ni uko aba baturage bavuga ko aya mazi bavoma atari meza bayanywa adatetse, ibi bikaba byabaviramo indwara zitandukanye ziterwa n’amazi adasukuye. Nk’uko babyivugira ngo nta mwanya babona wo kuyateka kubera imirimo myinshi bagira.

Nyiraneza Tereza ati « Reka da, ubwose umuntu yajya ateka amazi umwaka ugashira undi ugataha ? Kereka ari ibintu bigutunguye uvuga ngo ni akanya gato naho ubundi ari ibihoraho nta mwanya twabona n’imirimo iba mu giturage».

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko, Kayumba Ignace, aravuga ko hari rwiyemezamirimo watangiye kubafasha ndetse ko amazi yamaze kugera muri aka kagari n’ubwo atari hose, gusa nyuma ngo haje kubaho ikibazo amatiyo arangirika ariko ngo nabyo biri gukosorwa.

Abatuye akasantere ka Bukorota bavuga ko kutagira amazi n’umuriro ari imbogamizi ikomeye mu nzira y’iterambere batangiye.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka