Abita ku bafite ubumuga bo mu Budage basuye abafite ubumuga byo mu karere ka Ngororero

Abantu 20 barimo abafite ubumuga n’abita ku bafite ubumuga baturutse mu gihugu cy’Ubudage kuri uyu wa 10/10/2013 basuye ibigo byita ku bana bafite ubumuga INEZA Kabaya kiri mu murenge wa Kabaya na APAX Muramba kiri mu murenge wa Matyazo.

Uwari ukuriye iryo tsinda bwana ROGEH yavuze ko baje gusura ibi bigo mu rwego rwo gukomeza umubano basanzwe bifitanye n’intara ya Rhenanie Palatinat no kureba ibyo bazakomeza gufashanyamo cyane cyane mu bijyanye n’uburezi bw’abana bafite ubumuga.

Abana bafite ubumuga babakiranye urugwiro.
Abana bafite ubumuga babakiranye urugwiro.

Abayobozi b’ibi bigo byasuwe nabo baboneyeho kugaragaza ibyo bamaze kugeraho mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza y’abana bafite ubumuga harimo kubaha uburezi bwihariye, imyuga itandukanye ku rubyiruko (ububoshyi, ubudozi,…) ariko banabagaragariza imbogamizi bahura nazo harimo cyane cyane kuba nta nyubako zorohereza abana bafite ubumuga kandi n’izo bafite bakaba bazikodesha.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon, wari kumwe n’abo bashyitsi yabashimiye urukundo n’ubwitange badahwerma kugaragariza abantu bafite ubumuga bo mu karere ka Ngororero, maze abizeza ko bazakomeza kugirana imikoranire myiza kugirango imibereho y’abantu bafite ubumuga irusheho gutera imbere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka