Abaturage 5000 mu karere ka Gakenke bagiye kugezwaho amazi meza

Mu karere ka Gakenke habereye inama yateguwe n’umushinga ukorera muri minisiteri y’ibikorwa remezo (PNEAR) ifatanyije na sosiyete West Ingenierie mu rwego rwo gusobanurira abayobozi batandukanye uburyo umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage bagera ku 50,000 uzashyirwa mu bikorwa.

Muri iyi nama yabaye tariki 7/11/2011, bakanyamigezi, abajyanama b’isuku ndetse n’abandi bakozi bafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano zabo basobanuriwe ko mu nyigo yakozwe hazasanywa imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kilometero 500, amasoko y’amazi 837 n’ibigega 166 byo kureka amazi mu bigo bitandukanye.

Bwana Fassouma Camara, impuguke mu bidukikije ushinzwe inyigo mu mushinga wa PNEAR, yasabye abitabiriye inama ko umushinga bawugira uwabo bakanagira uruhare rugaragara mu kuwusobanurira abaturage kugirango umushinga nutangira batazashinga imbago (bornes) bakazirandura.

Camara yavuze ko nk’uko biteganyijwe muri gahunda yo kwegereza baturage ibikorwaremezo, amazi bazayageza ku midugudu , ku bigo nderabuzima n’amashuri.

Abitabiriye iyi inama bagaragaje impungenge zijyanye n’indishyi ndetse n’ingurane z’ibyo umushinga uzangiza ushyirwa mu bikorwa. Bwana Camara yavuze ko bagiye kubiganira na minisiteri y’ibikorwaremezo kugira ngo bazabwiteho.

Nubwo amafaranga uyu mushinga uzatwara atazwi kugeza uyu munsi, yose azatangwa na Leta y’U Rwanda. West Ingenierie itangaza ko uwo mushinga uzazamura ku gipimo cya 3% intego z’ikinyagihumbi (MDGs) mu kugeza amazi meza ku baturage.

Uretse mu karere ka Gakenke, sosiyete West Ingenierie yatsindiye n’isoko ryo gukora inyigo yo kwirakwiza amazi meza mu turere twa Gicumbi na Ngororero no kwiga ingaruka uyo mishinga izagira ku bidukikije.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka